Kuva tariki ya kalindwi Ugushyingo 2019, mu gihugu cy’Ububiligi hatagenyijwe itangira ry’urubanza rwa Fabien Neretse, umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Kuva tariki ya kalindwi Ugushyingo 2019, mu gihugu cy’Ububiligi hatagenyijwe itangira ry’urubanza rwa Fabien Neretse, umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru trialinternational.org Fabien Neretse yavutse mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, mu mwaka wa 1957. Yabaye umucuruzi ukomeye ku butegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana.
Kuva mu mwaka wa 1989 kugera mu mwaka wa 1991, yari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kohereza kawa mu mahanga(OCIR-Café)
Uretse ubuzima bw’ubucuruzi yabayemo igihe kirekire, uyu Fabien Neretse yari umusirikare mu ngabo zatsinzwe (ex-FAR), akaba yari afite ipeti rya liyetona.
Bimwe mu byaha aregwa
Fabien Neretse, aregwa ibyaha birimo kuba ari mu bimbere bashinze umutwe w’interahamwe, ari nawo wanagize uruhare mu kwica Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Nk’umucuruzi wari ukomeye Fabien Neretse yabaguriye intwaro gakondo, akabafasha uburyo bwo kugenda hirya no hino mu gihugu ndeste n’iyindi nkunga y’amafaranga kugira ngo Jenoside ikorwe nta nkomyi.
Uyu kandi akurikiranyweho kugira uruhare rukomeye mu gukangurira abahutu kwica abatutsi by’umwihariko ku musozi wa Mataba, muri Perefegitura ya Ruhengeri Gisenyi na Ndiza. Ibi kandi biza byiyongera ku kuba yarabujije imiryango y’abatutsi guhunga mu gihe Jenoside yari igiye gutangira.
Bamwe mu batangabuhamya bavuga ko ubwo Jenoside yatangiraga, Fabien Neretse yagize uruhare mu rupfu rwa Claire Beckers umubiligi wari ufite ubwenegihugu bw’ubunyarwanda uyu yashakaga guhungana n’umugabo we bari barashakanye Isaïe Bucyana n’umwana wabo Katia ariko baza kwicwa bigizwemo uruhare na Fabien Neretse.
Ubuzima bwa Neretse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Nyuma ya Jenoside Fabien Neretse yahise ava mu Rwanda ajya mu gihugu cy’Ubufaransa.
Akigera mu bufaransa yagiye gutura mu gace kitwa Angouleme, ndetse ahindura amazina yitwa Fabien Nsabimana ari nayo amazina ya se.
Ivumburwa rya Neretse wari warahinduye amazina.
Mu mwaka wa 2000 Impuzamiryango Iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside CPCR, batanze ikirego basaba ko basabye ko Fabien Neretse atabwa muri yombi, akaburanishwa ibyaha aregwa ariko icyo gihe iryo zina ntaho ryari rizwi ku butaka bw’Ubufaransa.
Ku itariki ya 8/8/2007 ubushinjacyaha bukuru bw’ u Rwanda, bwatanze impapuro zimuta muri yombi mu gihugu cy’Ubufaransa.
Mu mwaka wa 2008 Impuzamiryango Iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside CPCR, bongeye gusaba ko bahabwa ubutabera bagata muri yombi Neretse Fabien.
Tariki ya 24 Kamena 2011 umucamanza w’umubiligi Jean Coumans, nibwo yagaragaje uruhare rwa Neretse mu rupfu rw’umuryango wa Claire Beckers.
Tariki ya 29 Kamena muri uwo mwaka Ubufaransa bwahise buta muri yombi Neretse aza urekurwa nyuma y’iminsi mike.
Tariki ya 30 kamena nabwo muri uwo mwaka habaye ibiganiro hagati y’Ubufaransa n’Ububiligi, ababiligi babiri bajya mu Bufaransa mu gace ka Angouleme ari nako Neretse yaratuyemo bakorayo iperereza kuri we.
Tariki ya 30 Kanama 2011 ubucamanza bw’ubufaranza bwafashe ikemezo cyo kumwohereza mu Bubiligi kuburanirayo.
Biteganijwe ko uyu munsi ku wa mbere tariki 4 Ugushyingo, haratoranywa abagize inteko iburanisha uko ari abantu 12.
Tariki ya 7 Ugushyingo Neretse azatangira kuburanishwa mu gihugu cy’Ububiligi.
Nkurunziza Pacifique