Kubakwa kw’iyi Ntara bizakorwa binyuze mu nkunga izatangwa n’abafatanyabikorwa ba Leta ya Mozambique barimo na Banki y’Isi. Iyi banki yarangije kurekura miliyoni 100$ zo guhita hatangira gukorwa ibikorwa by’ibanze bwo gusana ibice by’ibanze by’uriya mujyi.
Uyu mujyi uherutse kubohorwa n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique mu rugamba rwo kwirukana abarwanyi bari bamaze imyaka itatu bari barigaruriye iriya Ntara iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.
Ni Intara iri mu zikize kuri Petelori na gazi muri Mozambique. Umuyobozi wa Banki y’Isi muri Mozambique witwa Idah Pswarayi-Riddihough avuga ko byabaye ngombwa ko iriya banki igira amafaranga iteganya yo gusana ibikorwa remezo bizakenerwa n’abaturage bari gutahuka basubira mu byabo.
Madamu Idah Pswarayi-Riddihough avuga ko Banki ahagarariye muri Mozambique iteganya kuzongera andi mafaranga mu gusana Cabo Delgado uko ibintu bizagenda bisubira mu buryo kandi mu bice byinshi by’iriya Ntara, Igice cya mbere cy’ariya mafaranga kizatangira gushorwamo mu mishinga muri Mutarama, 2022.
Ku ikubitiro hazabanza gusanwa inzu za Leta, ibitaro, amashuri, imiyoboro y’amazi n’ibindi. Imbumbe y’amafaranga Banki y’isi yateguye mu gusabna Cabo Delgabo ingana na miliyoni 300$. Nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zibohoye Cabo Delgado, Perezida Paul Kagame yarazisuye.
Mu kiganiro yahaye ingabo ze n’iza Mozambique zari ziyobowe n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo za Mozambique akaba na Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi, Perezida Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda zigifite akazi kandi karebana no gutuma abaturage batekana. Kagame yavuze ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Mozambique mu guhashya abarwanyi bo muri Cabo Delgado ari kimwe mu byerekana ubufatanye bw’abatuye Afurika.
Ati: “ Abatuye Cabo Delgado n’ahandi muri Mozambique bakeneye umutekano, bakabaho batekanye bakora akazi kabi nta kibabuza gusinzira, bagakora bakiteza imbere.” Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Mozambique bwatumye ingabo z’ibihugu byombi zifatanya mu guhashya abarwanyi bo muri Cabo Delgado.
Uwineza Adeline