Inyeshyamba za FACT zirwanya ubutegetsi bwa Cadi zigambye kuba arizo zishe Perezida Idris Deby,zifata aba Jenerali mpiri abandi zirabica mu gico zari zateze
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuhuzabikorwa w’Inyeshyamba za FACT zarahiye gushyira iherezo k’ubutegetsi bwa Cadi Bwana Kigombe Ogouzeimi de Tapol iryo tangazo riragira riti:
Nyuma yo Gufata Wour,Zouar, Ziuei ikosa ryo kwibeshya ryakereje gato urugendo rw’insinzi rwa FRN( Front pour la Résistance National) yerekeza Njamen Kuwa Gatandatu Tariki ya 27 Mata 2021.
Gusa iri Kosa ryaje gukosoka maze Mu gitondo cya Kare ingabo za Forces de Résistances National zikomeza arugendo rwazo zerekeza Njamen. Uru rugendo rwakurikiwe n’insinzi n’insinzi zikurikiranya kugeza ubwo Twandikaga tangazo.
Ni mu gihe abakomeje gutesha agaciro ibitekerezo by’abaturage ba Cadi baduteye muri Kamena banyuze mu nzira zitandukanye ari nako inyuma yabo bahasiga imirambo, inkomere ndetse bamwe tubafata bugwate abandi baburirwa irengero.
Ni Muri urwo Rwego rwo kwirinda icengezamatwara rishingiye ku bihuha twiyemeje Kubagezaho urutonde rw’abasirikare bakuru bishwe n’abahakomerekeye abandi bagafatwa mpiri mu gihe abandi baburiwe irengero.
Uwa mbere ni,1.Gen Brahim Alawahid(yarishwe), 2.Gen Adam Houna Nassaw(yarishwe),3.Gen Ali Mahamet Djuma( yarishwe) , 4.Gen Kerim Khamis( yarishwe). 5.Gen Mahomat Saleh Arim( yaburiwe irengero),6.Gen Herey( yaburiwe irengero).7.Col. Souleymane Manane( yarishwe) 8.Gen Tahel Elda( yarakomeretse).
9.Mareshali. Idriss Deby Itno( yarakomeretse arahunga)nyuma aza gupfa,10.Col Yes I Youssouf bay( yarakomeretse)11. Gen Osman Bahr Mohamat Itno( yarakomeretse).
Abandi ni, 12.Gen Mahamat Souleymane( yarakomeretse),13.Gen Issa Ali (yarakomeretse). 14.Gen Di,14.Gen Digo Souleyman( yarakomeretse),15.Gen Ibrahim Mahamet Souleyman( yarakomeretse).
Abakurikiranira hafi ibya Cadi basanga ibintu bikomeje kugenda bimera nabi dore ko ibihugu bikomeye nka Leta z’ubumwe z’Amerika zamaze gukura abaturage babyo muri iki gihugu.
Mahamat Idriss Déby Itno, uzwi kandi nka Mahamat Kaka – jenerali w’inyenyeri enye w’imyaka 37, ni we ukuriye ako kanama, yari asanzwe akuriye umutwe urinda umukuru w’igihugu,akaba ari n’umuhungu wa Nyakwigendera Marishal Idris Deby niwe wahawe umwanya wa Perezida wa Cadi mu gihe cy’inzibacyuho kizamara amezi 18.
Abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ibi ari ‘coup d’État’, basaba ko ubutegetsi buhabwa abasivili,ibi kandi bikaba nabyo bishobora gukurura undi mwuka mubi wa Politiki,mu gihe kandi inyeshyamba za FACT nazo zirikurwana zerekeza mu murwa mukuru wa Ndjamena.
Mwizerwa Ally