Kuri uyu wagatandatu taliki ya 17 nibwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa yasubije ibaruwa Rayon Sport yayandikiye isaba ko umukino wo kwishyura izakirwamo na Al Hilal yo muri Sudan wakwimurwa ugakurwa muri icyo gihugu.
Muri iyi baruwa isubiza, CAF yamenyesheje Rayon Sport ko nta mpinduka, umukino uzabera ku kibuga cya Al Hilal mu mujyi wa Khartoum. Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa, nyuma yo gusuzuma ubusabe bwa Rayon.
CAF yitabaje ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu ngo yizere iby’umutekano wa Khartoum aho umukino uzabera, CAF yasanze nta mpamvu yo kwimura uwo mukino kuko umutekano uhari usesuye nk’uko byemejwe na SFA.
Muri iki cyumweru dutangira nibwo ikipe ya Rayon sport izaserukira mu gihugu cya Sudan kwitabira umukino wo kwishyura uzaba mumpera z’iki cyumweru ifite umutoza mushya Kayiranga Baptiste, dore ko mu mikino ubanza kuri Stade ya Kigali aya makipe yombi yari yanganyije 1-1, ubwo gikundiro yari iyobowe n’umutoza Robertinho wamaze gutandukana nayo.
Mu mwaka ushize, ikipe ya Rayon Sport yagarukiye muri 1/4 cy’irangiza mu gikombe cy’amakipe ahagarariye ibihugu byayo ku mugabane w’afurika. Rayon sport ihagarariye u Rwanda nk’ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona 2018-2019
Yanditswe na HAKORIMANA Christian