Ku kibuga cy’indege cya Toronto muri Canada haravugwa ubujuru bw’umuzigo w’umugenzi warimo Zahabu n’ibindi bintu by’agaciro bifite agaciro ka Miliyoni 20 Z’Amadorari ni ukuvuga asaga Miliyari 20 uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda.
Uyu muzigo bikaba bitangazwa ko waba waribiwe ku kibuga cy’indege ubwo indege yageraga ku kibuga cya Toronto kuwa mbere hanyuma indege igapakururwa nk’uko bisanzwe, imizigo igashyirwa ahabugenewe ariko nyuma bikaza kugaragara ko uyu muzigo waburiwe irengero.
Polisi yatangaje ko uyu muzigo wari urimo Zahabu n’ibindi bintu by’agaciro wabuze, mugihe wari wageze ku kibuga cy’indege I Toronto.
Umuyobozi wa polisi muri Toronto, Stephen Duivesteyn, yavuze ko byamenyekanye ko uwo muzigo wabuze nyuma yo gukurwa mu ndege kuwa Mbere, yongeraho ko bidakunze kubaho.
Yagize Ati “Indege yageze hano ku kibuga ku mugoroba hakiri kare. Nk’uko bisanzwe, indege irapakururwa imizigo ikajyanwa ahabugenewe”.
Gusa kugeza ubu nt makuru y’uwaba yibye uyu muzigo wari yakamenyekanye ubwo handikagwa iyi nkuru n’ubwo urwego rw’umutekano rwavugaga ko rukiri gukora iperereza.
Izi zahabu kandi nti byatangajwe niba zaba zikiriri mu gihugu imbere cyangwa se zaba zamaze gusohoka hanze y’igigu.