Muri Canada habereye ubwicanyi bwakozwe n’umugabo witwaje intwaro bugwamo abantu batanu bishwe barashwe undi umwe arakomereka. Ni igitero cyabereye mu nyengero z’umujyi wa Toronto.
Ukekwaho kurasa aba bantu na we yapfuye kuri iki Cyumweru nyuma yo guhangana n’inzego z’umutekano nk’uko umuyobozi wa Polisi, Jim MacSween yabibwiye abanyamakuru aho yasobanuye ko byabereye muri ‘apartement’.
Uwakomerekejwe yajyanywe kwa muganga ariko nta bikomere biteye ubwoba yari afite nk’uko inkuru ya Aljazeera ibivuga.
Birakekwa ko uwagabye iki gitero yari wenyine ariko polisi yatangaje ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane ikibyihishe inyuma.
Inyubako byabereyemo iherereye mu birometero nka 30 uvuye mu majyaruguru ya Toronto.
Abari bayituyemo bayikuwemo igitaraganya ndetse imodoka zijyana indembe kwa muganga hamwe na polisi zahise zihagoboka.
Canada yakunze kugira ibibazo by’abakora ubugizi bwa nabi bitwaje imbunda byatumye mu gihe cya vuba aha ishyiraho itegeko rikumira ibyo gutunga imbunda nto.
Mu 2020 uwitwaje intwaro yishe abantu 20 mu burasirazuba bw’intara ya Nova Scotia.
Muri Nzeri uyu mwaka undi muntu yateye ibyuma abantu 11 barapfa abandi 18 barakomereka mu ntara ya Saskatchewan.
Umuhoza Yves