Igihugu cya Canada cyemeye kwakira umurambo wa Jerome Bicamumpaka wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Leta yiyise iy’Abatabazi mu 1994, wapfuye mu kwezi gushize.
Umugore wa Jerome Bicamumpaka witwa Jeannine Hakizimana Bicamumpaka usanzwe atuye muri Canada n’abana be, yemeje aya makuru ko iki Gihugu cyemeye kwakira umurambo w’umugabo we.
Yavuze ko kuba Canada yemeye kwakira Jerome Bicamumpaka , byahoze ari ikifuzo cya nyakwigendera nubwo iki Gihugu cyemeye kumwakira yaramaze kwitaba Imana.
Mu kiganiro yagiranye n’Ijwe ry’Amerika, Jeannine Hakizimana Bicamumpaka yagize ati “twabonye batwemereye turiruhutsa kuko byari ngombwa ko aza nibura iyo myaka banze ko aza ngo tubane hano ariko nibura tujye tubasha kumenya ko ari hano aho yifuje kuba kuva bamurekura.”
Uyu mugore wa Jerome Bicamumpaka avuga ko kuba Canada yari yaranze kwakira uyu mugabo we akiri muzima, byarasaga nko kumucira urwa Pilato.
Ati “Kubera ko igihe yari akiriho ntacyo tutakoze kugira ngo tubereke ko uyu mugabo ari umwere kandi ko nta kintu cyahungabanya ubutegetsi bwa hano. Kuba bamwakiriye nyuma yo kwitaba Imana, nyine tugumana intimba y’uko banze kumwakira.”
Jerome Bicamumpaka waburanishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, rukaza kumugira umwere, yifuje kenshi gusanga umuryango we muri Canada ariko iki Gihugu kiramwangira.
Yapfiriye i Nairobi muri Kenya mu kwezi gushize nyuma y’uburwari yari amaranye igihe dore ko yari mu Banyarwanda baciriwe imanza n’uru rukiko bagombaga koherezwa muri Niger ariko we akaza kuguma i Arusha kubera uburwayi.
RWANDATRIBUNE.COM