Ministri w’ingabo za Canada bwana HARJIT SAJJAN yatangaje ko u Bushinwa buteye icyugazi igihugu cye hamwe n’inshuti za Canada.
Nk’uko byanditswe n’itangazamakuru ryo muri Canada, Ministri Harjit Sajjan yashinje u Bushinwa gutungurana mu byo bukora, kwinangira mu birebana no kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho no kuba bukomeje gukuza igihagararo ku rwego mpuzamahanga.
Bwana Sajjan yavuze ibi mu gihe ingabo za Canada zikomeje kwitegura ihatana rikomeye ku rwego rw’isi hagati y’u Bushinwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi.
N’ubwo hakurikijwe imvugo ya Ministri w’ingabo za Canada byakumvikana ko u Bushinwa bufite igitinyiro, yirinze kugaragaza u Bushinwa nk’umwanzi wa Canada n’ubwo akantu ko gukenga hakiri kare katabura kuri buri wese ukurikiranira hafi umuvuduko w’u Bushinwa muri iki gihe.
Gusa nanone ngo inzira za kidipolomasi nizo zigo,mba gushyirwa imbere mu gihe haba havutse ikibazo hagati y’impande zitabyumva kimwe, aho kwitabaza ingufu za gisirikare n’ubwo ngo Canada yiteguye gutanga igisubizo cya gisirikare cyizewe mu gihe byaba ngombwa.
Ibi byose bikaba bivuzwe nyuma y’aho u Bushiunwa butereye muri yombi Abanyacanada babiri mu rwego rwo kwihimura kuko hari Umushinwakazi ubarizwa mu bayobozi bakuru ba sosiyete y’itumanaho ya Huawei.
Ministri w’ingabo za Canada, Harjit Sajjan, ati”Gutungurana kw’u Bushinwa mu byemezo bufata bijyanye n’ububanyi n’amahanga, ntibiduhanganyikishije twebwe twenyine nak Canada, ahubwo bitureba twese. Iyo igihugu gitaye muri yombi Abanyacanada babiri, ntabwo ari ubutumwa kiba gitanze kuri Canada yonyine, ni ubutumwa kiba gihaye n’abandi baturage bo ku isi: Nguko uko dukina dipolomasi”.
Aka gatotsi niko katumye ubufatanye mu bya gisirikare bwari hagati y’ibihugu byombi buba buhagaze. Naho abasesengura utuntu n’utundi basanga ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bitagikanga u Bushinwa ngo bukangike nka mbere, kubera ko burya “ Ukurumye aba akwibutsa ko nawe ufite amenyo”.
Bongeraho ko n’u Bushinwa busigaye bwaratambagiye isi yose hari abo bishengura, dore ko abo mu burengerazuba bw’isi babushinja gutanga inguzanyo nyinshi ku bihugu bitandukanye byo kuri uyu mubumbe wa Nyagasani,
ku buryo ngo ibyo bihugu bitangira kubukeza no kubupfukamira. Abatareba neza u Bushinwa kandi banabiterwa n’uburyo bwahagurukiye gushora imari hirya no hino buhereye muri Aziya aho buherereye, bugakomeza n’ahandi muri Afrika no muri Amerika y’amajyepfo.