Umuvugizi wungirije wa ARC/ M23 wungirije mubya politiki ,yahaye urwamenyo abibwira ko Umutwe wa M23 wacitsemo ibice bibiri.
Ibi ,yabitangaje nyumna y’amakuru amaze iminsi acicikana mu bitangazamakuru bitandukanye,avuga ko muri iyi minsi hari amakimbirane imbere muri M23 ndetse ko abayobozi b’uyu mutwe batari kuvuga rumwe.
Aya makuru kandi ,yavugaga ko umutwe wa M23 wamaze gucikamo ibice kabiri, ngo hakaba hari igice kimwe gishyigikiye Gen Makenga n’ikindi kiri inyuma ya Gen Boduin.
Mu kiganiro yagiranya na Rwandatribune, Canisius Munyarugerero umuvugizi wungirije wa ARC/M23 mubya politiki ,yahakanye aya makuru yivuye inyuma avuga ko ari ibihuha biri gukwirakwizwa n’umwanzi bahanganye.
Kanda kuri iyo link ya video iri hasi, wumve byinshi kuri iyi nkuru n’uko Umuvugizi wa ARC/M23 mubya politiki abisobanura:
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com