Capt Steven Irambona Eric Umuvugizi wugirije w’Ingabo za FLN igice cya Gen Hakizimana Antoine Jeva, yatangaje ko Lt Gen Hamada wahoze ari Umugaba mukuru w’ingabo za FLN yakoranaga n’u Rwanda yise umwanzi ndetse ko iyi ari imwe mu mpavu zikomeye zatumye yirukanwa kuri uwo mwanya.
Ibi yabitangaje kuwa 1 Ukuboza 2023, mu kiganiro yagiranye na Radiyo ya CNRD/ Ubwiyunge.
Capt Irambona Tambula, akomeza avuga ko byageze aho Lt Gen Hamada yanga ko ibiryo n’amasasu bijyagemurirwa ingabo za FLN zari mu ishyamba rya Nyungwe no mu bindi bice FLN yari ifitemo ibirindiro muri Kivu y’Amajyepfo , bituma bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe bacika intege bata urugamba.
Akomeza avuga ko Gen Jeva wari ushinzwe Operasiyo za gisirikare mu mutwe wa FLN n’izindi nararibonye za CNRD/FLN ,baje kuvumbura ko Lt Gen Hamada ari umugambanyi ndetse ko akorana n’umwanzi (u Rwanda) bituma bamukuraho ikizere .
Yagize ati:” Twaje gusanga Lt Gen Hamada ari umugambanyi kuko yakoranaga n’u Rwanda kandi azi neza ko ari umwanzi wa CNRD/FLN wa mbere . Ibaze ko yari ageze ku rwego rwo gufunga ibiryo n’amasasu yanga ko byohererezwa abarwanyi ba CNRD/FLN bari mu ishyamba rya Nyungwe n’ahandi bari mu birindiro bya FLN muri Kivu y’Amajyepfo, bituma bamwe mu barwanyi bacu bata urugamba.
Byaje gutahurwa ko ari umugambanyi na Gen Jeva n’izindi nararibonye za CNRD/FLN, bituma bamukuraho ikizere asezererwa ku mwanya w’Umugaba mukuru w’ingabo za CNRD/FLN kuwa 22 Nzeri 2022, mu nama yabere i Hewa Bola muri Kivu y’Amajyepfo.”
Yakomeje avuga ko Lt Gen Hamada, atakiri Umugaba mukuru w’Ingabo za FLN bitewe n’uko yasimbujwe Gen Hakizimana Antoine Jeva ,wahoze akuriye Operasiyo za gisirikare muri uwo mutwe urwanya Ubutegetesi bw’u Rwanda.
K’urundi ruhande ariko ,abashigikiye Lt Gen Hamada barimo Chantal Mutega na Hategekimana Felicien, bavuga ko ibyo abashigikiye Gen Jeva bari gutangaza kuri Lt Gen Hamada ari ibinyoma no gusebanya , ahubwo ko ari imigambi yateguwe na Gen Jeva wakunze kugaragaza inyota yo kuba Umugaba mukuru wa FLN , kugera aho ashaka kwivugana Lt Gen Hamada kugirango amusimbure maze uwo mugambi umupfubanye , ahitamo kubikora ku gahato afatanyije n’agatsiko k’abamushigikiye .
Chantal Mutega na Hategekimana Felicien, Bakomeza bavuga ko batemera Ubuyobozi bwa Gen Jeva, kuko ibyo yakoze bidakurikije amategeko n’amahame agenga CNRD/FLN bityo ko bacyemera Lt Gen Hamada nk’Umgaba mukuru wa FLN .