Capt Ibrahim Traore Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, yageneye ubutumwa abaturage b’Ubufaransa ku kibazo igihugu cye gifitanye n’Ubuyobvozi bwabo.
Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu kuwa 6 Nzeri 2023,Capt Ibrahim Traore, yavuze ko ubusanzwe Burkina Faso atari umwanzi w’Abaturage b’Ubufaransa , ahubwo ko ikibazo ari Politiki yashizwe imbere n’abatagetsi b’Ubufaransa mu myaka myinshi ishize, igamije gusahura, gutsikamira no gukenesha umugabane wa Afurika.
Capt Ibrahim Traore, yakomeje avuga ko Ubutegetsi bw’u Bufaransa ,bwakunze guhatira ibihugu bya Afurika gusinyana nabwo amasezerano yuzuyemo uburiganya no kwikunda bikabije, bugamije gukungahara no kuba igihangange ku Isi no gukomeza ubukoroni bushya mu bihugu bya Afurika.
Yakomeje avuga ko ariyo mpamvu Burkina Faso, yahisemo guhindura uruhande, ubu ikaba iri gukorana amasezerano n’ibindi bihugu birimo Uburusiya n’Ubushinwa.
Ati:” Abaturage b’ubufaransa ntibakanyumve nabi ntacyo Burkina Faso ipfa nabo.Ikibazo ni Ubuyobozi bwabo bwahisemo imirongo ya politiki ishingiye ku bukoroni bushya , gusahura umutungo wa Afurika no kuyikenesha bagamije kwigwizaho ubutunzi bwose bw’uyu mugabane mu gihe Abanyafurika aribo banyiri umutungo bakomza kwicira isazi mu maso. “
Yakomeje agira ati:”Ubu rero mugomba kumenya ko ibintu byahindutse muri Afurika byumwihariko muri Burkina Faso, kuko twamaze kubafatira ibyemezo ndetse tukaba twarahisemo gukorana n’abafatanyabikorwa bashya batatugora nkamwe. Dufite abafatanyabikorwa bashya baduha ibikoresho byose dukeneye byaba ibya gisirikare n’ibindi by’ikoranabuhanga”
Capt Ibrahim Traore ,atangaje aya magambo , mu gihe kuwa 4 Nzeri 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Burkina Faso Olivia Rouamba, aheruka muri Iran aho yagiranye ibiganiro na Perezida Ebrahim Raissi.
Min Olivia Rouamba, yavuze ko urugendo rwe muri Iran, rugamije kugaragaza ubushake Burkina Faso ifite, mu gutsura no guteza imbere umubano n’ibindi bihugu birimo Iran.
Mu cyumweru gishize kandi, itsinda ry’abadiporomate b’Abarusiya ryari muri Burkina Faso, aho ryagiranye ibiganiro na Perezida w’Inzibacyuho Capt Ibrahim Traore.
Ni ibiganiro by’ibanze ku gutsura umubano hagati y’ibihugju byombi mu bijyanye n’ubufatanye mubya gisirikare n’iterambere rirambye.
K’urundi ruhande ariko, Capt Ibarhim Traore , yavuze ko atari Ubufaransa bwonyine bwakunze kwimakaza politiki yo gutsikamira Afurika, ahubwo ko hari n’ibindi bihugu bikora nabwo nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, byiyemeje gupyinagaza Afurika, gusa abisaba guhindura imyitwarire ishingiye ku bwubahane n’iba bishaka gukomeza gukorana na Burkina Faso.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com