Ubutegetsi bwa Gisirikare buyobowe na Cpte Ibrahim Traore , bwanze kwakira Amasader mushya w’Ubufaransa muri Burkina Faso.
Ambasaderi Mohamed Bouabdallah yari yagenwe n’Ubufaransa muri Mata 2023 kugirango ajye gusimbura mugenzi we Luc Hallande wari wirukanywe n’Ubutegetsi bwa Capt Ibrahim Traore mu mpera z’Umwaka wa 2022, ashinjwa ubugambanyi no kwivanga mu bibazo by’imbere mu butegetsi bwa Burkina Faso.
Kugeza ubu ariko, Ambasaderi mushya woherejwe n’Ubufaransa ariwe Mohamed Bouabdallah w’imyaka 45 y’amavuko, ntarabasha gutangira imirimo ye i Ouagadugu umurwa mukuru wa Burkina Faso, bitewe n’uko Ubutegetsi bwa gisirikare muri iki gihugu, bwanze kwakira impapuro zimwemerera guhagararira Ubufaransa muri iki gihugu.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa, yatangaje ko ntacyemezo ishobora guhita ifata kuri iyi ngingo, usibye gutegereza kugeza igihe Ubutegetsi bwa gisirikare muri Bulkina Faso, buzemera kwakira ampapuro zemerera ambasaderi wabwo mushya gukorera muri icyo gihugu.
Iyi minisiteri kandi, ivuga ko mu gihe Ubutegetsi bwa Bulkina Faso bwakomeza kwanga kwakira Ambasaderi Mohamed Bouabdallah bwashaka undi wo kumusimbura , ngo kuko bigaragara ko hashobora kuba hari izindi mpamvu zihariye zatumye Cap Ibrahim Traore yanga gukorana na Ambasaderi Mohamed Bouabdallah.
Abakurikiranira hafi ikibazo kiri hagati ya Bulkina Faso n’Ubufaransa, bavuga ko ikibazo atari ambasaderi Mohamed Bouabdallah, ahubwo ko ari uburyo ubutegetsi bwa gisirikare muri Bukkina Faso buri gukoresha kugirango bunaniza Ubufaransa ndetse ko n’undi bwashyira nawe ashobora kutazemerwa gukorera muri Bulkina Faso.
Aba , bakomeza bavuga ko Capt Ibrahim Traore, ashaka gucana umubano n’Ubufaransa ku buryo bwa Burundu , ndore ko n’ubusanzwe yatangiye gukorana n’Uburusuyi n’Ubushinwa .
Kimwe nko muri Mali, kuva Capt Ibrahim Traore yahirika Ubutegetsi bwa Col Damiba, umubano w’Ubufaransa na Burkina Faso wahise utangira Kuzamba dore ko binavugwa ko Col Damiba yakoreraga mu nyungu z’Ubufaransa.
Capt Ibrahim Traore , ashinja Ubufaransa guteza umutekano muke mu gihugu cye bwitwikiriye mu mitwe y’iterabwoba, gusahura umutongo wa Bulkina Faso no kwivanga muri Politiki y’imbere muri iki gihugu.
Ni mu gihe Ubufaransa , nabwo butemera uburyo Capt Ibrahim traore yagiye ku butegetsi ,bugasaba ko bwasubira mu maboko y’Abasivile ,mu rwego rwo kubahiriza amahame agenga Demokarasi.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com