Capt Sagahutu na bagenzi be iturufu nshya mu mavugurura y’umutwe wa FDLR mu mugambi wa Perezida Tshisekedi ibitaravuzwe
Tariki ya 26 Nyakanga 2024, umuyobozi w’ibiro bya Perezida Tshisekedi, Antony Nkinzo Kamole, yashyize umukono ku ibaruwa iha Ali Illiassou Dicko uruhushya rwo guhagararira uyu Mukuru w’Igihugu mu biganiro na Niger.
Uyu mudipolomate yasobanuye ko yagejeje kopi imwe y’iyi baruwa mu rukiko rwa IRMCT rufite icyicaro Arusha muri Tanzaniya ,indi yayohereje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Niger tariki ya 6 Nzeri, kandi ko na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yayakiriye ku ya 7 Nzeri 2024, saa munani n’iminota 54 z’amanywa.
Antony Nkinzo Kamole avuga ko habaye ibiganiro byari bigamije gusaba Leta ya Niger ko yakweremera aba Banyarwanda kujya muri RDC akaba aribo : Sagahutu Innocent, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse , Ntagerura André na Zigiranyirazo Protais.
Aba Banyarwanda bacumbikiwe na Niger nyuma yo gufungurwa n’urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha, IRMCT, bamwe muri bo barangije igifungo ku byaha bya jenoside, abandi bagirwa abere ubu bakaba bacumbikiwe by’agateganyo n’igihugu cya Niger.
Uruhande rw’uRwanda rwo ruvuga mw’ijwi rya Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko niba Leta ya RDC ishaka ko aba bantu bahabwa uburenganzira bwo kujya muri RDC bidegembya, ikwiye kubikora itihishahisha.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ukuri ku mugambi wa Perezida Felix Tshisekedi wo kwakira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Abanyarwanda batandatu baba muri Niger by’agateganyo, barimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside,biri gukorwa mu rwego rwo guha imbaraga umutwe wa FDLR.
Abasesenguzi mu bya Politiki bavuga ko mu byari byajanye I Kinshasa Jean Luc Habyarimana Umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’uRwanda iyi dosiye ya Nyirarume Zigiranyirazo Protais na bagenzi be nayo yari ingingo nyamukuru,
abasesenguzi kandi bavuga ko Capt Sagahutu aamaze iminsi ateguza rubanda ku mbuga nkoranyambaga k’umuryango mpuzamahaga wamugiriye icyizere cyo gukora amavugurura mu mutwe wa FDLR kugirango uzabone uko uhirika ubutegetsi buriho.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune