Kuri uyu wa gatanu, Loni yatangaje ko ingabo eshatu z’u Burundi ziri mu butumwa bw’Amahoro Muri Centre African Republic zishwe n’inyeshyamba ziharanira ko amatora y’Umukuru w’igihugu yo kuri iki Cyumweru asubikwa.
Umuryango w’abibumbye wamaganye ibitero byakozwe n ‘”abarwanyi bitwaje intwaro bakomeje kwibasira ingabo z’iri mu butumwa bw’Amahoro bati: “Ingabo eshatu z’iri mubutumwa bw’amahoro zaturutse mu Burundi zishwe abandi babiri barakomereka i Dékoa na Bakouma mu majyepfo y’igihugu.
Repubulika ya Centrafrique ikomeje kuzahazwa n’intambara y’abenegihugu aho bivugwa ko imitwe irwanya Leta igenzura bibiri bya gatatu by’ubuso bw’iki gihugu .
Kuri uyu wa gatatu, ihuriro ry’inyeshyamba ryatangaje agahenge inasaba Perezida Touadéra guhagarika amatora gusa kugeza magingo aya ntibirubahirizwa.
Ange-Maxime Kazagui, umuvugizi wa guverinoma yamaganiye kure ibyasabwe n’inyeshyamba , avuga ko amatora adateze guhagaragara mu gihe inyeshyakmba zigikomeje ibikorwa byazo byo kugaba ibitero ku mijyi imwe n’imwe y’iki gihugu.
Ihuriro ry’imitwe irwanya Leta (CPC) ryatangaje ko guverinoma izicuza aya mahirwe bayihaye y’amahoro banahita bemeza ko bagomba gukomeza ibitero byabo nta kabuza.