Nyuma yo gukangurira abaturage nkwanga kwitabira amatora ariko bikarangira abaye, Francois Bozize wahoze ayobora Central African Republic yemeye ko ashyigikiye inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Archange Touadéra.
Francois Bozizé wahoze ategeka iki gihugu, ubu wangiwe kwiyamamaza, yashinjwe gushinga no gushyigikira inyeshyamba ariko we akabihakana.
Gusa ejo ku cyumweru nyuma gato y’uko amatora atangiye, yavuze ko ashyigikiye inyeshyamba ndetse asaba abaturage kutajya gutora.
Amatora yabaye henshi mu gihugu ahagarikiwe n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, nubwo hari ibice bimwe na bimwe by’iki gihugu inyeshyamba zagabyemo ibitero abaturage ntibatore.
Perezida Faustin-Archange Touadéra arahatanira manda ya kabiri, abandi bakandida 15, barimo abagore batatu, nabo barashaka uwo mwanya.
Abakandida 1,500 nabo barahatanira imyaka 140 y’abagize inteko ishinga amategeko muri aya matora yabaye ejo ku cyumweru.
Iki gihugu gikungahaye cyane ku mutungo kamere ntabwo kigeze kigira amahoro arambye kuva cyabona ubwingenge, kubera intambara z’abamaranira ubutegetsi.
Ibyavuye muri aya matora by’ibanze bitegerejwe tariki 04 z’ukwezi gutaha kwa mbere. Ku mwanya wa perezida niba nta mukandida ugize amajwi 50% hazaba ikiciro cya kabiri cy’amatora mu kwezi kwa kabiri.
Kuwa gatanu, Umuryango w’Abibumbye wamaganye ubwicanyi bw’abasirikare batatu b’Abarundi bari mu butumwa bwawo uvuga ko ibi bishobora kwitwa ibyaha by’intambara.
Bivugwa ko abandi basirikare babiri bari muri ubu butumwa bakomeretse mu gitero nk’ibi mu bice k’ahitwa Bakouma na Dekoa.
UN ifite ingabo hafi 13,000 muri iki gihugu kiri mu bikennye kurusha ibindi muri Africa, ibigereranyo byerekana ko kimwe cya kabiri cy’abatuye iki gihugu babeshwaho n’ubufasha, naho 1/5 bavuye mu byabo.
Tariki 03 z’uku kwezi, Urukiko rw’itegekoshinga rwategetse ko Bozizé adafite “imyifatire ikwiye” isabwa abakandida kuko yafatiwe ibihano na UN aregwa ibyaja by’ubwicanyi n’iyicarubozo ku butegetsi bwe.
Bozizé, w’umukiristu, yagiye ku butegetsi kuri coup d’etat mu 2003 nyuma atsindira manda ebyiri, mu matora bivugwa ko yabayemo uburiganya bukabije.
Mu 2013 yavanywe ku butegetsi ku ngufu n’umutwe witwa Séléka – inyeshyamba zivuye muri ba nyamucye b’abayisilamu – zamushinjaga kwica amasezerano y’amahoro.
Kuva mu 2016 Perezida Touadéra nawe ntiyashoboye guhagarika ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bya hato na hato mu gihugu, kimwe n’ingabo za UN zihari.
Uburusiya n’u Rwanda, ibihugu bishyigikiye Touadéra, mu minsi yashize byoherejeyo ingabo zibarirwa mu magana kumurengera ubwo yari asumbirijwe n’inyeshyamba.
Src:BBC