Mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira uwa gatandatu, tariki ya 20 Gashyantare 2021, inyeshyamba za CPC zari zimaze iminsi zigenzura umujyi wa Bozoum zahagurutse mu mujyi zerekeza ahantu hataramenyekana.
Ibi byabaye nyuma yaho umujyi wa Bozoum ugabiweho ibitero bikomeye n’ingabo za Leta mu minsi ishize.Izi nyeshyamba zahise zigira inama yo kuba zivuye muri uyu mujyi zikerekeza ahantu hatazwi aho bikekako zigiye kubanza kwisuganya kugirango zibone uko zongera guhangana n’ingabo za leta.
Ikinyamakuru CNC cyandikirwa muri Centrafrica kivuga ko ku munsi wo kuwa Kane ingabo za Leta zifatanije n’ingabo z’umuryango wabibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro(MUNISCA) zagabye ibitero bikomeye ku birindiro by’inyeshyamba byo mu mujyi wa Bezoum, aho bivugwa ko byari ibitero bikomeye byashegeje izi nyeshyamba bikanaba ariyo ntandaro yaziteye guhunga zikava muri uyu mujyi rwihishwa.
Kugeza ubu umujyi wa Bozoum uratuje, abaturage bakomeje kugenda bagaruka mu ngo bari barataye ubwo imirwano ikomeye yadukaga .
Inyeshyamba za CPC zisa naho zimaze gucika intege dore ko mu mijyi ya Boali, Bossembélé, Yaloké, Bossemptélé na Bouar, zari zarafashe yose zayirukanwemo n’ingabo za Leta kugeza ubwo zaje kwihuriza muri Bozoum naho zaje kuva zerekeza ahantu hataramenyekana kugeza magingo aya.