Cardinal Ambongo yateye utwatsi ihamagara ryoherejwe n’umushinjacyaha wo ku rwego rwa Kinshasa amubwirako nta bubasha amufiteho
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, ari gukurikiranira hafi iperereza Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, ari gukorwaho n’ubutabera bwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iri perereza ryatangiye mu mpera za Mata 2024 nyuma y’aho Cardinal Ambongo yanze kwitaba Ubushinjacyaha Bukuru bwashakaga kumusaba ibisobanuro ku kuba yaranenze icyemezo cya Leta ya RDC cyo guha intwaro imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yagaragarije umunyamakuru wa Le Figaro ko ashyigikiye iri perereza, kuko ngo Cardinal Ambongo yabeshyeye Leta ko ikorana, igatera inkunga FDLR; umutwe washinze n’abarimo abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko ibiro bya Papa Francis biri gukurikiranira hafi iri perereza, bijyanye ahanini n’uko Cardinal Ambongo ari umwe mu bajyanama bakuru b’Umushumba wa Kiliziya Gatolika muri Afurika kuva mu 2020.
Muri Werurwe 2024 ni bwo Cardinal Ambongo yatangiye kunenga byeruye imyitwarire ya Leta ya RDC mu ntambara ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iki kinyamakuru cyatangaje ko mu ntangiriro za Mata, ko hari intumwa y’Umunye-Congo yagiye i Vatican, ariko ibyaganiriweho ntabwo byamenyekanye.
Umwuka mubi uri hagati y’ubutegetsi bwa RDC na Cardinal Ambongo ufatwa “nk’ikintu gikomeye i Vatican”, kuko ushobora kugira ingaruka ku masezerano y’ubufatanye Leta ya RDC yagiranye n’ibiro bikuru bya Kiliziya Gatolika mu 2016.
Ku rundi ruhande ariko, aya masezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2018 nyuma y’uruzinduko rw’Umunyamabanga Mukuru w’ibi biro, Cardinal Pietro Parolin, ashobora kurengera Cardinal Ambongo, cyane ko n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC bagaragaje ko ibyo Arikiyepisikopi wa Kinshasa yavuze ari ukuri.
Moïse Katumbi aherutse kugaragaza ko bidakwiye ko muri RDC hahohoterwa abashumba bo muri Kiliziya Gatolika nk’uko byagenze kuri Cardinal Joseph Malula ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko na Cardinal Laurent Monsengwo ku butegetsi bwa Joseph Kabila.
Mwizerwa Ally