Mu gihe hari bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali benshi basengera muri Kiliziya Gatulika bavuga ko bagiye babona ubufasha bahabwa na Caritas Rwanda muri Arikidiyosezi ya Kigali muri bi bihe bya Covid 19, Ubuyobozi bwa Caritas Kigali bushimira Abafatanyabikorwa ku ruhare rwabo bagize n’uburyo bitanze kugira ngo babashe gutanga ubufasha ku miryango itishoboye ndetse no ku baturage batishoye haba mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu tundi turere Diyosezi igeramo.
Mu kiganiro Rwandatribune yagiranye n’umuyobozi wa Caritas Kigali Padiri Donatien Twizeyumuremyi yagarutse ku buryo batanze ubufasha ku miryango itishoboye mu mujyi wa Kigali yaba iyo muri Kiliziya Gatulika ndetse n’iyo muyandi Madini n’Amatorero.
Yavuze ko nubwo hari Abaturage cyangwa Abakirisitu ba Kiliziya Gatulika bo mu mujyi wa Kigali bavuga ko ko batabonye ubufasha bwa Caritas Kigali muri ibi bihe bya Covid 19, byatewe n’uburyo bwakoreshejwe kugira ngo ubufasha buhabwe imiryango ikennye ndetse n’itishoboye.
Yavuze ko bakusanyije inkunga hanyuma bakayigeza muri za Diyosezi zigera ku 9 irimo ibyo kurya, ibikoresho by’isuku n’ibindi, hanyuma iyi nkunga igashyikirizwa abayigenewe biciye mu miryango remezo yo muri za Paruwasi.
Donatien Twizeyumuremyi yakomeje avuga ko muri rusange muri Arikidiyosezi ya Kigali, bakusanyije inkunga igera kuri Miliyoni 125 igasaranganywa imiryango 19415 igizwe n’abantu 77660, umubare munini waba bantu bakaba ari abo mu mujyi wa Kigali ndetse no mu bice by’igiturage.
Yanavuze ko hari imiryango ifite abana baba mu muhanda yahamagawe igahabwa ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku.
Si ibi gusa kandi kuko yanavuze ko hari inkunga nyinshi kandi zikomeye zatanzwe mu mavuriro muri gahunda yo kuyafasha kwita kubaturage mu kwirinda COVID19 ndetse no kubavura zirimo n’imashini zongera umwuka.
Padiri Donatien Twizeyumuremyi yashoje ashimira imiryango ndetse n’abafatanyabikorwa ba Caritas ku bufasha batanze ndetse n’uburyo bitanze muri ibi bihe bya Covid 19 kugira ngo babashe gufasha imiryango itishoboye hirya no hino mu gihugu kuko hari imiryango myinshi yari ifite ikibazo cyo kubona ibyo kurya bya buri munsi ariko ikaba yarafashijwe muri ibi bihe bya Covid 19.
Ubusanzwe Caritas Rwanda ni umuryango wegamiye kuri Kiliziya Gaturika ugamije gufasha imiryango itishoboye ndetse n’abakene mu kubafasha kwiteza imbere haba mu bukungu ndetse no mu buzima.
Norbert Nyuzahayo