Hashize amezi agera kuri ane Cassien Ntamuhanga washinze urubuga rwa youtube rwiswe abaryankuna Tv amaze igihe mu rugamba rwo kweza Kayumba Nyamwasa ku birego yakomeje gushinjwa n’abayoboke ba RNC ko ariwe wagambaniye Ben Rutabana ubwo yarari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Uganda.
Mu kwezi kwa Mutarama 2020 ubwo muri RNC byarimo bicika aho abayoboke benshi ba RNC barimo botsa igitutu Kayumba Nyamwasa kubaha ibisobanuro kwibura rya Ben Kayumba nyuma yo kubura ibisobanuro byimbitse yagombaga guha abayoboke be kwiyo ngingo, yatetse umutwe maze ajya umugambi na RANP Abaryankuna
nyuma yo guha bitugukwaha Ntamuhanga Cassien watorotse ubutabera bw’uRwanda akaba yarari mu buzima bubi mu gihugu cya Uganda bakoresheje igitangazamakuru cyabo “Abaryankuna TV “bakaba bari mu nkundura yo gushyiraho inkono yaka Gen.Makenga wa M23 ko ariwwe wagambaniye Ben Rutabana ubwo bahuraga agiye kumugirishya intwaro akamushimuta akamushikiriza ingabo z’uRwanda.
Ibi ariko byakiriwe nk’ibinyoma ndetse abayoboke benshi ba RNC babinyujije kurubuga rwa facebook bakwena Cassien Ntamuhanga bamubwira ko nawe asigaye yarabaye igikoresho cya Kayumba Nyamwasa mu guhimba ibinyoma kwibura rya Ben Rutabana kandi nyamara bazi neza ko ariwe wamugambaniye,icyo gihe bamubwiye ko yashize inda imbere kuruta imyemerere ye.
Mu guce cya gatatu cy’iyo nkuru Cassien Ntamuhanga kandi yaje kwivuguruza kuko nanone abinyujije mu gitangazamakuru cye Abaryankuna TV mukiganiro yise ‘ Uko ben Rutabana yagushijwe mu mutego na Col Richard Hitimana wari umukozi wa Kagame; aha Ntamuhanga yavuze ko Ben Rutabana yafashwe n’ingabo z’uRwanda kukagambane ka Col Richard Hitimana Tharcisse wari umuyobozi w’umutwe w’abarwanyi ba P5 nyuma yifatwa rya Major Habib Mudhatiru ibintu bitandukanye nibyo yari yavuze mbere ko yagambaniwe na Makenga.
Urushya nyina w’umwana imbabazi abashaka ku murya umuryango wa Ben Rutabana uzi neza aho Ben ari mu bihamya washikirije urukiko rwa Kampala n’amabaruwa menshi bandikiye Kayumba Nyamwasa ndetse bikaba byarateye impagarara muri RNC bikaviramo Jean Paul Turayishimiye wari ushinzwe unbutasi kwirukanwa,arirukanwa mushiki wa Rutabana Tabita Gwiza ndetse na Madame Karegeya Lea aregura.
Abasesenguzi mu bya politiki basanga intambara Ntamuhanga Cassien yishoyemo yo kugira umwere Kayumba Nyamwasa kubugambanyi yagiye akorera abari abambari ba RNC atazabivamo bakibaza niba azamukuraho amaraso ya Ben Rutabana,Shyirambere Elyse yicishirije muri Mozambike,Nkubana Emmanuel,Rwahama Faustin,Mafurebo Bosco,Ntabana Aime,Munyarugerero Emmanuel,Mundere na Kanyemera aba bose bari abarwanashyaka ba RNC ariko bagiye banyuruzwa gake gake bazira kudahuza ibitekerezo na Kayumba,Ntamuhanga Cassien ababo azabashyira kuri nde?
Hategekimana Claude