Repuburika ya Centrafrika yamaganye imvugo mbi zikomeje gukwirakwizwa n’abanye Congo bavuga ko , muri iki gihugu hariyo inyeshyamba za M23, zitegura kuza muri DRC kiwifatanya n’abandi, kandi ari amakuru y’ibihuha ashobora gukurura umwuka mubi hagati ya DRC na Centrafrika.
Ibi Guverinoma ya Centrafurika yabitangaje nyuma y’ibihuha byakwirakwijwe n’abanye Congo bavuga ko muri iki gihugu hariyo inyeshyamba za M23 zihari, kandi bakavuga ko izi nyeshyamba zambaye impuzankano y’ingabo z’u Rwanda.
Ibi byatumye guverinoma ya Centrafrika yamagana aba bantu ivuga ko bagamije guhungabanya umubano mwiza ibihugu byombi byari bisanganywe, yaba DRC ndetse na Centrafrika.
Hagati aho ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Centrafrika batangiye kuzamura amajwi bavuga ko bakwitonda bagasuzuma neza , kugira ngo ibivugwa bitazaba ari ukuri.
Aba bashinja Centrafrika kuba icumbikiye izi nyeshyamba, bavuga ko zinjiyeyo ziturutse mu Rwanda zinyuze muruzi rwa Oubangui nk’uko uyu munye Congo Alexandre Ferdinand Nguendet abitangaza, nyamara akaba nta gihamya n’imwe agaragaza.
Ibihuha byo kuba izi nyeshyamba ziri muri iki gihugu byakomejen gukwiragizwa mu igihugu kuva ubwo DRC n’u Rwanda bitacanaga uwaka.
Mu minsi yashize, inzego z’ubutasi za DRC zasohoye inyandiko yemeza aya makuru, nyamara nyuma y’iminsi nk’ibiri cyangwa itatu batangaza ko aya makuru yari ibinyoma. Ibi bikagaragaza ko abanye Congo iteka bahora bashakisha ikintu cyose cyakwambika icyasha igihugu cy’u Rwanda
Umuhoza Yves
Ariko ubundi RDC yibwira ko izategeka ibihugu kumva ibintu uko yo ibyumva? Ubu itangiye gukururuka kuri Central Africa kubera u Rwanda! Ese ubundi ko nta butasi igira ari nayo mpamvu itagira igisirikare, ibyo bihuha ibivanahe? Ibyo nibintu RDC iri guhimbahimba ngo yumvikanisheko u Rwanda aricyo kibazo ifite. RDC niyerure itangize intambara nkuko yirirwa ivuza induru! Irabur’iki? Numunwa gusa?!!
Hhhhh ! Ni ubwoba DRC yifitiye ariko nituze yumvikane nabayirwanya ireke gushakira ibibazo aho bitari !
Bihorere bavuge tu bazira igihugu kirikuvugana n’Urwanda neza.