Hashize igihe kitari kinini perezida w’u Rwanda paul kagame ashyize mu kiruhuko cy’izabukuru James KABAREBE na bagenzi be 12, ibintu byakurikiwe n’itangazo ryo kuri uyu wa 27 Nzeri 2023 ryagiye ahagaragara rivuga ko perezida w’urwanda akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yashize mu kiruhuko cy’izabukuru CG Emmanuel Gasana ndetse nabandi ba polisi bafite ipeti rya Komiseri.
Gasana yayoboye Polisi y’u Rwanda kugeza muri 2018, mbere yo kugirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’Uburasirazuba.
Amakuru y’uko yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yemejwe na Polisi y’u Rwanda mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023.
Abandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo ba CP Emmanuel BUTERA, Vianney NHIMIYIMANA,na Bruce MUNYAMBO;cyo kimwe na ba ACP Damas Gatare cyo kimwe na Privat Gakwaya.
Itangazo rya Polisi y’u Rwanda kandi rivuga ko Perezida Paul KAGAME,ba Ofisiye bakuru batanu, ba Ofisiye bato 28, n’abapolisi bato 60.
Muri iki cyemezo hanasezerewe kandi abapolisi barindwi ku mpamvu z’uburwayi, na ho abandi batandatu basezererwa ku mpamvu zitandukanye.
Schadrack Niyibigira