Uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG (Rtd) Gasana Emmanuel yarekuwe kugirango abashe gutaha ubukwe bw’umwana we.
Gasana akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite. Kuri ubu yahawe uruhushya rwo kujya gukurikirana ubukwe bw’umwana we.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko Gasana yababariwe n’Umukuru w’Igihugu, kandi ko atagikurikiranwa n’inkiko mu gihe yari afungiye iminsi 30 y’agateganyo.
Ikiriho ni uko Gasana atababariwe nk’uko bivugwa ahubwo yahawe uruhushya, yemererwa gusohoka muri gereza nk’uko biteganywa n’amategeko ariko ko nyuma y’urwo ruhushya agomba gusubira muri gereza, nkuko tubikesha IGIHE.
Ibi kandi nta gitangaza kirimo kuko ibi bibaye si we wenyine bikorewe kuko hari undi mugororwa wemerewe gusohoka muri gereza kugira ngo ajye gushyingura abantu bo mu muryango we bari bishwe bazira ubugizi bwa nabi.
Buri kintu kiba gifite impamvu yacyo ndetse biherekejwe n’itegeko ribigena. Ibi bijya bikorwa hisunzwe ingingo ya 27 y’itegeko rigena Serivisi z’Igorora isobanura uburyo umugororwa ashobora gusohoka aho afungiye.
Iyi ngingo ivuga uburyo iyo umugororwa yitabye urukiko asohoka, uko asohoka mu gihe akenewe n’inzego z’ubuyobozi n’ibindi.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com