Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) ya 2024 izaba mu mwaka wa 2025 izakirwa n’ibihugu birimo Kenya, Tanzania, Uganda na Zanzibar.
African Nations Championship (CHAN) ni irushanwa ritandukanye cyane n’Igikombe cya Afurika nyir’izina kuko ryo ryitabirwa n’abakinnyi batarimo abakina ku Mugabane w’u Burayi no ku yindi migabane y’Isi.
Hari hashize igihe hategerejwe kumenyekana igihugu cyazakira iri rushanwa, ariko ukwihuza kw’ibihugu biri mu Burasirazuba bwa Afurika kwatanze umusaruro n’igisubizo cy’aho rizabera.
Ibi byemejwe n’Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru ya Ruhago muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no Hagati (CECAFA) akaba na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Tanzania, Wallace Karia.
Yagize ati “Umwaka utaha, muri Nzeri twahawemo Igikombe gihuza Amakipe y’Abakinnyi bakina imbere mu Gihugu (CHAN). Uburenganzira bwahawe Tanzania, Kenya na Uganda kongeraho na Zanzibar izashaka byibuze ikibuga kimwe kizaberaho imikino.”
Wallace Karia yongeyeho ko basabye CAF gushyira ibihugu bizakira mu matsinda atandukanye kugira ngo bizorohere ababituyemo kuryoherwa n’imikino.
Nubwo yabitangaje ariko, Kenya yari yaraciye amarenga mu Ukwakira ko hari irushanwa ishobora kuzakira ry’amakipe 16 nubwo bitari byavuzwe ko ari CHAN 2024.
Iri rushanwa ni inzira nziza kuri ibi bihugu biri no gutegura kwakira irushanwa rihatse ayandi rya CAN rizaba mu 2027, rizaba ryongeye kubera mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kuva mu 1976 ubwo Ethiopia yakiraga imikino ya nyuma.
CHAN yaherukaga kubera muri Algeria muri Mutarama na Gashyantare 2023, yegukanwa na Sénégal itsinze iki gihugu cyari cyayakiriye.