Mu mukino ubanza w’amajonjora hashakishwa amakipe agomba gukina imikino yanyuma y’amakipe y’ibihugu ku bakinnyi bakina imbere gihugu (CHAN) 2020, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda itsinze Ethiopia iwayo 1-0.
Ku isaha y’i saa cyenda ku isaha ya hano mu Rwanda nibwo umukino nyiri izina wari utangiye, maze ku kibuga Makelele Stadium mu murwa mukuru Addis Ababa ikipe y’igihugu ya Ethiopia yari imbere y’abafana bayo ihatsindirwa n’ikipe y’u Rwanda Amavubi igitego 1 ku busa.
Ni umukino waranzwe no gusatirana ku mpande zombi ariko amahirwe yo kuboneza mu rucunda ntaboneke neza dore ko igice cya 1 cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Mu ma y’iminota 15 bavuye mu karuhuko ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ yaje kubona igitego cyiza cyatsinzwe na SUGIRA Ernest ku munota wa 60 w’umukino, ubwo amavubi yahanaga ikosa ryari rikorewe nko muri metero 36 uvuye ku izamu rya Ethiopia, maze ku mpira wari ugaruwe na ba myugariro ba Walias usanga Rutahizamu w’u Rwanda Sugira Ernest ahagaze neza yikoza ibicu, aragarama awubirindurira mu ncundura.
Amakipe yombi yakomeje gusatirana Ethiopia ishaka kwishyura Amavubi nayo ashakisha igitego cya kabili ariko iminota mirongo 90 y’umukino irangira nta kindi gitego kibonetse ku mpande zombi.
Biteganijwe ko umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Ukwakira 2019. Uyu mukino uzaba imyiteguro myiza ya Mozambique u Rwanda rushakisha itike ya AFCON 2021.
Cumi n’umwe babanje ku ruhande rw’Amavubi:
1.Ndayishimiye Eric(C)
2.Ombolenga
3.Imanishimwe Emmanuel
4.Manzi Thierry
5.Mutsinzi Ange
6.Nshimiyimana Imran
7.Nsabimana Eric
8.Niyonzima Sefu
9.Manishimwe Djabel
10.Iranzi JC
11.Sugira Ernest
Hakorimana Christian