Ibintu bikomehje kudogera mu mutwe wa CNRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda bapfa Ubuyobozi.
Kuri ubu, Chantal Mutega wahoze akuriye itumanaho akaba n’umuvugizI wa CNRD/FLN, yatangaje ko ariwe muyobozi wemewe n’amategeko w’uyu mutwe.
Chantal Mutega ,akomeza avuga ko yatowe kuwa 30 Ukuboza 2022 n’abanyamuryango ba CNRD/FLN babifitiye ubushobozi kandi bemewe n’amategeko agenga Umutwe wa CNRD/FLN.
Yagize ati;’ Ndashimira Abanyamuryango ba CNRD/FLN bangiriye ikizere bakantora kugirango mbabere ku isonga ry’Isyaka CNRD/FLN, kandi mbijeje ko ntazabatenguha.
Ubu ni njye Perezidante wa CNRD/FLN nyuma yo gutorwa n’Abanyamuryango ba CNRD/FLN bemewe n’amategeko kuwa 30 Ukuboza 2022.”
Chantal Mutega, atangaje ibi nyuma yaho hari urundi ruhande ruyobowe na Gen Hakizimana Antoine Jeva, rurimo uwitwa DR Innocent Biruka, Francine Umubyeyi n’abandi ,ruvuga ko arirwo ruyoboye CNRD/FLN kuko Lt Gen Habimana Hamada wahoze ari Umugaba mukuru w’ingabo za FLN n’agatsiko bari bafatanyije kuyobora karimo Chantal Mutega, Hategekimana Felicien n’abandi ,birukanywe mu Buyubozi bukuru bwa CNRD/FLN kuwa 22 Nyakanga 2022, mu nama yahuje Comite y’inararibonye za CNRD/FLN i Hewa Bola muri Kivu y’majyepfo.
Kugeza ubu ariko ,impande zombi zikomeje guhangana no guterana amagmbo, aho buri ruhande ruvuga ko arirwo ruyoboye Intwarane za CNRD/FLN, ari nako rusaba abayoboke b’uyu mutwe, kuruyoboka no kurushyigikira.
Buri ruhande kandi , rurashinji urundi ubugambanyi bwo gukorana n’Ubutegetsi bw’u Rwanda kugirango basenye Umutwe wa CNRD/FLN.
Icyakoze ,Chantal Mutega yemeye ko CNRD/FLN imaze igihe iri guhura n’uruhuri rw’ibibazo binshingiye ku makimbirane we yemeza ko yatewe n’agatsiko k’abagambanyi bayobowe na Gen Jeva ufite inyota y’ubutegetsi byatumye ibikorwa bya CNRD/FLN bidindira.
Interahamwe zasubiranyemo zokabura ubugingo, nibaza ariko ko icyo bakwiye kuba bapfa ari ubucuruzi bw’amakara, ubucukuzi bw’amabuye, Ubujura bw’imyaka y’abaturage no kwiba amatungo naho icyitwa gusunutsa utuzuru kumupaka y’urwanda birikure nk’ukwezi. Nibatekereza ko mbabeshya, bazabohoze Ruburanka ngo ni Rusesabagina nw Sankara turebe