Chantal Mutega wari usanzwe ushinzwe itangazamakuru akaba n’ umuvugizi w’umutwe CNRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ,yashize hanze amabanga y’icyatumye uno mutwe ucikamo ibice bibiri.
Mu itangazo yageneye Abayoboke ba CNRD/FLN ryagiye hanze ejo kuwa 11 Ugushyingo 2022 ,Chantal Mutega avuga ko zimwe mu mpamvu zikomeye zakuruye amacakubiri mu buyoboi bukuru bwa CNRD/FLN bigatuma icikamo ibice bibiri, harimo kuba uwitwa Francine Nyiraneza Umubyeyi wahoze ari Perezidante w’yu mutwe yarashimuse Radiyo ya CNRD/FLN.
Akomeza avuga ko uyu Francine Umubyeyi ,yaje kwirukanwa k’ubuyobozi bukuru bwa CNRD/FLN ariko nyuma akanga gutanga code z’iyi radiyo ikorere ku rubuga rwa Youtube, ahubwo ngo afatanyije n’umugabo we Fitina akaba na Comiseri wungirije wa Finance bafungira abanyamakuru ba CNRD/FLN bazwi aribo Madame Chantal Mutega, na Bwana Hategekimana Felicien kongere guhitisha ibiganiro babaga bakoze ,bahowe ukutarya iminwa no kuvugisha ukuri kubitaragendaga neza muri CNRD/FLN.
Ibi ,ngo byatumye bimwe mu biganiro by’iyi radiyo bihagarara, bituma bafungura indi shene ya Kabiri bise”Radiyo-Televisiyo Umusare.
Francine Umubyeyi ngo yari, abishigikiwemo na Gen Maj Hakizimana Antoine, wari usanzwe akuriye ibikorwa bya gisirikare mu ngabo za FLN utaranejejwe n’iyirukanwa rye kuko yari asanzwe amushigikiye.
Chantal Mutega akomeza avuga ko bitahagarariye aho kuko Francine Umubyeyi yagundiriye n’ibirango byose bya CNRD FLN ,ubu ngo akaba abyiyitirira n’abo bafatanyije bagamije gusenya ubuyobozi bwariho.
Chantal Mutega, akomeza avuga ko hari abayobozi birukanywe muri CNRD/FLN barimo Francine umubyeyi wahoze ari Perezidante na DR Innocent Biruka wari umunyamabanga mukuru wungirije, ariko ntibyavugwaho rumwe kuko Gen Jeva yanze icyo cyemezo n’ubwo cyaje gushyirwa mu bikorwa na Lt Gen Habimana Hamada.
Ikindi, ngo n’uko uyu Vincent Biruka adasiba gucurika abantu ngo bamuhe imfashanyo za FLN cyangwa gusaba inguzanyo avuga ko CNRD/FLN izabishyura, bikarangira aboherereje igipapuro kibagira abanyamuryango b’icyubahiro , yarangiza ayo amafaranga akayimirira ndetse akanayasangira n’agatsiko ka Gen Maj Jeva mu gihe abandi bayobowe na Lt Gen Hamada Umugaba mukuru wa FLN ntacyo babonaga, .
Uyu DR Innocent Biruka, ngo yambuye abanyamuryango benshi ba CNRD/FLN amafaranga ayita ay’imisanzu ariko agakingirwa ikibaba no gushyigikirwa na Francine Umubyeyi, Gen Maj Jeva Antoine na Eric Munyemana kuberako ariwe mucurabwenge ubakorera ibyo badashoboye.
Harimo kandi no kuba Gen Jeva afatanyije na Francine Umubyeyi ,Dr Innocent Biruka na Munyaneza Eric barashatse kwica Lt Gen Hamada kugirango asimburwe kuri uwo mwanya na Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva ariko ngo uwo mugambi ukaza kubapfubana.
Nk’uko byemezwa na Chantal Mutega Izi ngo ni zimwe mu mpamvu zikomeye zatumye muri iyi minsi umutwe wa CNRD/FLN ucikamo ibice ndetse n’ibikorwa byawo bikaba bikomeje kudindira.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Buriya se Biryka niwe wirirwa azengereza abanyarwanda abaka amafrws y amoko yose nimisanzu itagira ingano?Ariko uziko Biruka easanga ari we utuma tuba aba nyuma mu kwishima?yego rata nanjye nkayoberwa igituma umunyarwanda atishimye!
Ziba wa mpunzi we!