Amb. Charlotte Mukankusi umwe mu bayobozi ba RNC yanenze cyane abo yise bagenzi be babarizwa mu mashyaka arwanya ubutegetsi bw’uRwanda bakunda kumvikana bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bashaka kuyihindurira inyito.
Ibi yabivuze kuwa 5 Mata 2021 mu kiganiro cyanyuze kuri Radiyo Itahuka ya RNC cyari kiyobowe n’umunyamakuru Serge Ndayizeye mu nsanganyamatsiko yagiraga iti:” Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi”
Charlotte Mukankusi yamaganye iki kinyoma cy’abantu bamwe bo muri opozisiyo aho benshi muribo bakunda kumvikana mu binyamakuru bitandukanye bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .
Mubyo Charlotte Mukankusi yamaganye ni imvugo ikunda gukoreshwa n’abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda aho bakunda kugoreka amateka y’uRwanda nkana bakavuga ko hatabayeho Jenoside y’Abatutsi gusa ko ahubwo hanabayeho Jenoside y’Abahutu bityo ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagakwiye guhindura inyito.
Ibi Charlotte Mukankusi akaba abigereranya n’ikinyoma ndetse anongeraho ko abantu bo muri opozisiyo bagomba kuva muri icyo kigare bakavugisha ukuri kuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariyo yonyine yabaye mu Rwanda ndetse ikemezwa n’inzego zibifitiye ubushobozi zirimo umuryango wabibumbye ONU.
Akomeza avuga ko nubwo hari Abahutu bapfuye bitahita byitwa Jenoside kuko batishwe bazira uko baremwe ahubwo bakaba barazize intambara ndetse kugeza magingo aya akaba ari nta rwego na rumwe ku Isi rubifitiye ububasha rurabyemeza.
Yagize ati:” Uvuze ukuri nsanga nkwiriye kukuvugaho. Iyo tuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ,ibyo ni ibintu byemewe kandi byanemejwe biciye muri ONU binemezwa n’inzego zayo zibifitiye ububasha maze Jenoside yakorewe Abatutsi iremerwa.
Nubwo hari Abahutu bapfuye ntibivuze ko bakorewe Jenoside kuko batazize ubwoko bwabo ahubwo bazize intambara muri rusange ndetse kugeza magingo aya akaba ntawe urabasha gusobanura inyito y’ubwo bwicanyi.Ariko bagenzi bacu bo muri opozisiyo bakaba bumva ko tugomba kubyita Jenoside yakorewe Abahutu! Aho rero niho navuze nti tugomba kuba tutagendera mu kigare ahubwo tukavugisha ukuri .
Ntago uyu munsi tugomba kuba tuvuga ” Hutu-Genocide’ kuri ngewe numva ko ari amakosa y’uzuye ikinyoma nsanga nkwiriye kuvugaho. Jenoside-Tutsi yaremejwe” nta jenoside- Hutu yabayeho.
Charlotte Mukankusi ni umwe mu bategarugori bavuga rikijyana mu mutwe wa RNC ufatwa na Leta y’u Rwanda nk’umutwe w’iterabwoba ndetse akaba ari muri Komite Nyobozi ya RNC aho ashinzwe dipolomasi n’ubukangurambaga .
Hategekimana Claude