Charlotte Mukankusi abaye undi Muyobozi w’imena wa RBB( Rwanda Bridge Builders) uhagaritse imikoranire nayo ndetse agasezera burundu no muri Komite nyobozi yayo.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Abandi bayobozi ba RBB barimo Girbert Mwenedata na Hakizimana Emmanuel nabo batangaje ku mugaragaro ko bahagaritse imikoranire bari bafitanye n’ihuriro rya RBB (Rwanda Bridge Builders) .
Ibaruwa isezera kuri RBB yanditswe na nyir’ubwite Charlotte Mukankusi yatangiye gucikakana ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu Banyarwanda babarizwa Mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda bakunze guhuriraho kuwa 24 Nzeri 2021 .
Muri iyi baruwa Charlotte Mukankusi usanzwe ashinzwe Diporomasi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC , yagaragaje agahinda ke n’ impamvu nyamukuru itumye ahagarika imikoranire na RBB, no kuyivamo burundu.
Charlotte avuga ko yari arambiwe gukorana n’abantu b’abahezanguni, imbata z’irondabwoko bizanwa n’abantu bavuga ko baharanira inyito ya “Hutu”Jenoside” bagamije gupfobya iyakorewe Abatutsi mu 1994.
Abo akaba ari abantu bahoze mu butegetsi bwa MRND ya Habyarimana Juvenal banagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi ubu bihishe muri opozisiyo ,hakiyongeraho urubyiruko rw’ibumbiye mu kiswe ” Jambo ASBL” rukomoka ku babyeyi bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Dore bimwe mu bikubiye muri iyo baruwa Rwandatribune ifitiye kopi:
“Bayobozi mukuriye imiryango igize RBB namwe bagenzi bange twari kumwe muri komite Mpuzabikorwa,
Mbanje kubasuhuza no kubifuriza ishya n’ihirwe mubyo mukora byose. Munyemerere mbagezeho icyemezo nafashe cyo gusezera muri Komite Mpuzabikorwa ya RBB, ndetse no muri RBB. Iki cyemezo nafashe kirambabaje ariko byari ngombwa kuko mbona muri RBB hari abahezanguni babangamiye ubumwe bukenewe kugirango dushobore kugendana. Tugitangira RBB, twaganiriye ku kintu kitwa Ingengabitekerezo[Ideology] mu mpinduramatwara twifuza, kandi buri wese yabonaga ko abanyamuryango ba RBB bashishikajwe no gukorera hamwe.
Gusa uko iminsi yagiye yicuma byagiye bigaragara ko umwuka w’ubuhezanguni (wazanywe n’abavuga ko baharanira inyito ya (Hutu Genocide) wibasiye bamwe urabaganza kuburyo Intego (priorities) zahindutse mu buryo bugaragara.
Intego yacu kwari ugutegura umushinga w’ubufatanye hagati y’imiryango igize RBB. Ibintu bitatu by’ingenzi twari twiyemeje byari: Guhana amakuru, Kugira ibikorwa biduhuza, no Gushaka ibiganiro na Leta y’u Rwanda nk’uko byagiye bisabwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Umusaruro twari dutegereje kwari uko abahuriye muri RBB barushaho kubona ko hari byinshi biduhuza kurusha ibidutanya, ndetse no kugaragariza abashyikiye ubutegetsi ko impinduka zishoboka mu nzira z’amahoro igihe cyose abari ku butegetsi bakwemera kugirana ibiganiro n’abo batavuga rumwe.
Ikigaragara n’uko mbona “Abahutu n’Abatutsi bo muri opozisiyo badashobora guhuza namba. Kuri njye nunvaga gushyira hamwe twabigezeho igihe twahuraga tugashinga RBB. Icyo ntashoboye kumenya n’uko muri twe harimo abahezanguni bumva ko habonetse uburyo bwo kugera ku nyungu zabo bwite. Ku bwanjye, mbona RBB itagitanga ikizere cyo kuba ikiraro gihuza Abanyarwanda bose kuko hari abiyemeje kwibanda ku bidutanya.
Nubwo atariyo mpamvu y’iyi nyandiko, reka ngire inama mpa abifuza gukoresha raporo “Mapping “yakozwe kuri DRC 2003-2010 mugushaka “Hutu Genocide”. Ntimugasome numero ya 31 gusa ngo mugende mudasomye 32 zombi zitanga amakuru yabafasha muri iyo nzira mwafashe. Izo numero zombi tuzisanga mubyo abanditsi ba raporo bise ‘Crime of Genocide’.Kwitwaza raporo ya mapping ukabyita jenoside, ni ukwirengagiza nkana ibikubiye muri iyo raporo. “
Si ibi gusa Kuko Charlotte Mukankusi yanahise yandika ku rubuga rwe rwa Twitter ko muri RBB huzuyemo abahezanguni bafitiye urwango rukomeye Abatutsi.
RBB(Rwanda Bridge Builders) ni ihuriro rigizwe n’imitwe ya Politiki n’imiryango yigenga y’Abanyarwanda baba mu mahanga bavuga ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Gusa byakomeje kugaragara ko iri huriro ritazamara kabiri kubera ko rigizwe n’abahezanguni basize bahekuye uRwanda, bakunda gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
RBB Kandi yakunze kugereranywa n’ikiraro cy’Ibikenyeri kitabasha kwambutsa abakisunze . yakunze kandi kugereranywa kandi nk’ikiraro cyo mu bufaransa giherereye mu mugi wa Avignon ” Le pont d’Avignon” iki kiraro kikaba kitabasha kwambutsa abantu kuberako kigarukira hagati ntikigere ku rundi ruhande byatumye bakita “Ikiraro “cy’umutako .”
Charlotte Mukankusi yasezeye muri RBB mugihe aribo bakoze ubukangurambaga mu kuyishinga ariko kubera irondabwoko rirangwamo bahisemo kuyivamo.
Hategekimana Claude