Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane mu Burundi ngo uwari uhagarariye igihugu cy’u Burundi mu Misiri ndetse n’ubwami bwa Maro yasanzwe mu nzu yapfuye.
cyatangaje ku Cyumweru urupfu rwa Ambasaderi w’iki gihugu mu Misiri, Cheik Rachid Malachie Niragira.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro yavuze ko ababajwe n’urupfu rwa Ambasaderi w’u Burundi i Cairo, Cheik Rachid Malachie Niragira. bivugwa ko rwamenyekanye kuri uyu wa 09 Nyakanga. Albert yanatangaje ko urupfu rwe rwabaye ku wa Gatandatu.
Amakuru avuga ko Ambasaderi Niragira ku wa Gatanu yaryamye ari muzima, yumvikana n’umukozi we ko buzacya ku wa Gatandatu bakajya guhaha.
Bukeye ku wa Gatandatu, umukozi yaramutegereje ngo abyuke araheba, abonye ko atabyutse kandi amasaha amaze kuba kumanywa ajya gukomanga ku cyumba yumva undi ntavuga, afunguye asanga yapfuye.
Perezida Evariste Ndayishimiye kuri Twitter, yihanganishije umuryango n’inshuti za Nyakwigendera.
Cheik Rachid Malachie Niragira yari yagizwe Ambasaderi w’u Burundi mu Misiri kuva tariki 17 Mata, 2021. Akaba yari anahagarariye u Burundi mu bwami bwa Maroc.