Perezida w’uBushinwa Xi Jinping yatangaje ko iki gihugu ayoboye kigiye kongera kwihuza n’intara ya Taiwan binyuze mu mahoro yibutsa kandi ko Abashinwa bazwiho kugira umuco uteye ishema wo kubangamira abashaka kwitandukanya nabo.Yagize ati “Kongera kwihuza na Taiwan bigomba kugerwaho.”
Perezida w’Ubushinwa avuze ibi mu gihe mu minsi ishize indege za Gisirikare z’u Bushinwa zigera ku 50 za mbere nyinshi kugeza ubu, zagurukiye mu karere cy’ubwirinzi bwo mu kirere ka Taiwan, igikorwa cyafashwe nk’ubushotoranyi.
Nubwo Xi Jinping yatangaje ibi , Taiwan yo yasubije ko ejo hazaza h’icyo kirwa cyabo hari mu biganza by’abaturage bacyo, Igihugu cya Taiwan cyifata nka Leta yigenga mu gihe Ubushinwa bugifata nka Leta yabikuyeho.
Ubushinwa butangaza ko butigeze bukuraho inzira y’ingufu ishobora gukoreshwa mu kugera kuri uko kwihuza.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko izo ngendo z’indege z’Ubushinwa zishobora kubonwa nk’ukuburira bwahaye Perezida wa Taiwan mbere yuko iki kirwa cyizihiza umunsi w’igihugu ku Cyumweru.
Minisitiri w’ingabo wa Taiwan yavuze ko ubushyamirane n’Ubushinwa buri ku kigero cya mbere kibi cyane mu myaka 40 ishize.
Mu ijambo yatangaje kuri uyu wa gatandatu Xi Jinping yavuze ku isabukuru y’imyaka 110 ishize habaye impinduramatwara yahiritse umuryango wa cyami wa nyuma mu Bushinwa mu 1911, ryumvikanamo gushaka ubwiyunge kurusha irikomeye yaherukaga kuvuga kuri Taiwan mu kwezi kwa karindwi.
Mu ijambo ry’icyo gihe, yasezeranyije “gushwanyaguza” amagerageza ayo ari yo yose agamije kwemera ku mugaragaro ubwigenge bwa Taiwan.
Mu ijambo rye ryo kuri iyi nshuro, Bwana Xi yagize ati: “Igikorwa cy’amateka cyo guhuza byuzuye igihugu cy’amavuko kigomba kugerwaho, kandi nta gushidikanya kizagerwaho”.
Yavuze ko kwihuza “mu buryo bw’amahoro” ari byo “bijyanye cyane n’inyungu rusange y’igihugu cy’Ubushinwa, harimo n’abo dusangiye igihugu bo muri Taiwan”.
Ariko yongeyeho ati: “Nta muntu n’umwe ukwiye gusuzugura umuhate udatezuka w’abaturage b’Ubushinwa, ugushaka gukomeye, n’ubushobozi bukomeye bwo kurwana ku busugire bw’igihugu no kutavogerwa k’ubutaka [bwabwo]”.
Bwana Xi yavuze ko ashaka kubona habaho kwihuza binyuze muri gahunda y'”igihugu kimwe cy’uburyo [ubutegetsi] bubiri”, isa nk’ikoreshwa muri Hong Kong, iyi ikaba ibarirwa mu Bushinwa ariko ikagira ubwigenge buri ku kigero cyo hejuru.
Ati: “Gahunda igamije ubwigenge bwa Taiwan ni yo mbogamizi ya mbere ikomeye ku kugera ku kongera guhuza igihugu cyacu cy’amavuko, kandi ni nayo byago bya mbere bikomeye byihishe bibangamiye kuvugurura igihugu”.
Perezida wa Taiwan yasabye abatu byavuze ko ibitekerezo by’abaturage bisobanutse neza mu kwamagana gahunda y’igihugu kimwe kirimo ubutegetsi bubiri. Byashishikarije Ubushinwa kureka “ingamba z’ubushotoranyi zo kwivanga, kujujubya no gusenya”.
Mbere gato y’iryo jambo Bwana Xi yavugiye mu murwa mukuru Beijing, Minisitiri w’intebe wa Taiwan Su Tseng-chang yashinje Ubushinwa “kurata imitsi [imbaraga]” no guteza ubushyamirane.
Ubushinwa na Taiwan: Iby’ibanze
• Kuki Ubushinwa na Taiwan bifitanye umubano mubi? Ubushinwa na Taiwan byatandukanyijwe mu gihe cy’intambara yo gusubiranamo kw’abaturage yo mu myaka ya 1940, ariko Ubushinwa bushimangira ko icyo kirwa hari igihe kizagera bukacyisubiza, no ku ngufu bibaye ngombwa.
• Taiwan itegetswe gute? Iki kirwa gifite itegekonshinga ryacyo, abategetsi batowe binyuze mu buryo bwa demokarasi, ndetse gifite ingabo zigizwe n’abasirikare hafi 300,000
• Ni nde wemera Taiwan? Ibihugu bicyeya gusa ni byo byemera Taiwan. Byinshi byemera leta y’Ubushinwa. Amerika nta mubano uzwi ifitanye na Taiwan, ariko ifite itegeko riyisaba guha icyo kirwa ubushobozi bwo kwirinda ubwacyo.
Nubwo mu byumweru byinshi bishize habayeho kwiyongera k’ubushyamirane, umubano w’Ubushinwa na Taiwan nturazahara ku kigero uheruka kugeraho mu 1996, ubwo Ubushinwa bwageragezaga kuburizamo amatora ya perezida bukora amagerageza y’ibisasu bya misile, Amerika ikohereza muri ako karere amato (ubwato) agwaho indege mu guhosha umwuka mubi hagati yabyo.
Kandi nubwo ibihugu bimwe by’i Burayi n’Amerika byavuze ko bitewe impungenge no kurata ingufu za gisirikare k’Ubushinwa, Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko Bwana Xi yemeye gukurikiza “amasezerano ya Taiwan”.
Bisa nkaho Bwana Biden yakomozaga ku masezerano y’Amerika amaze igihe ya gahunda y'”Ubushinwa bumwe” aho yemera Ubushinwa aho kwemera Taiwan.
Ariko, aya masezerano anemerera Amerika kugumishaho umubano na Taiwan “ukomeye utari uwo ku mugaragaro”. Amerika igurisha intwaro kuri Taiwan, bijyanye n’umubano bifitanye ukubiye mu kizwi nka Taiwan Relations Act, uteganya ko Amerika igomba gufasha Taiwan kwirwanaho.
Gahunda y'”Ubushinwa Bumwe”, bicyekwa ko ari yo Bwana Biden na Bwana Xi bakomojeho, ni izingiro ry’ingenzi ry’umubano w’Ubushinwa n’Amerika ariko itandukanye n’ihame ry’Ubushinwa Bumwe, aho Ubushinwa bushimangira ko Taiwan ari igice ntakurwaho cy’Ubushinwa bumwe, umunsi umwe kizongera guhuzwa na bwo.