Bazivamo Christophe wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, yongeye kugirirwa icyizere agirwa uhagarariye u Rwanda muri Repubulika ya Nigeria.
Uyu mwanya yawuhawe hamwe n’abandi bayobozi benshi bashyizwe mu myanya nkuko bikubiye mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023 yari iyobowe n’Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame.
Bazivamo yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, nyuma y’uko yari amaze igihe ari Umunyamabanga Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburarirazuba (EAC).
Yigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda, aho yigeze kuba Minisitiri w’Ubutaka, Ibidukikije, Amashyamba, Amazi na Mine ndetse akaba yaranabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Na none kandi hashyizwe mu myanya abayobozi banyuranye barimo Oda Gasinzigwa wagize Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, aho asimbuye Prof Kalisa Mbanda uherutse kwitaba Imana.
Oda Gasinzigwa agizwe Perezida wa Komisiyo y’Amatora, nyuma yo gusoza manda ze mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Na we yigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda, aho yabaye Minisitriri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
RWANDATRIBUNE.COM