Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula,yatangaje ko ibyo ingabo z’akarere k’Afurika y’ibirasirazuba EACRF zigira atari byo byazizanye kuko bagomba kurwanya M23 bitaba ibyo bagasubira iwabo.
Ibi uyu mu minisitiri yabitangaje ubwo yari mu kiganiro kuri Radiyo Okapi kuri uyu wa 27 Mata, hanyuma akabazwa impamvu ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EACRF, zitarwanya inyeshyamba ziri mu burasirazuba by’umwihariko M23 ndetse bakaba bakunze kumvikana bavuga ko Atari cyo cyabazanye, kuko bo icyabazanye ari ukugarura amahoro bitandukanye n’ibyo abanye congo bibwira.
Uyu muyobozi yabasubije agira ati “Kuvuga ko ingabo z’akarere ka EAC zitaje kurwanya imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane M23, ni ukuvuga ibinyuranye n’ibyateganijwe”.
Ibi kandi yabivuze nyuma y’uko umuyobozi w’ingabo z’akarere asobanuriye ko icyabazanye mu burasirazuba bwa Congo Atari ukurasana na M23 ko ahubwo ari ugufasha izi nyeshyamba na Leta kugira ngo bahoshe intambara noneho bashakire hamwe umuti w’ikibazo bafitanye gituma imbaga y’abaturage ivanwa mu byabo abandi bakahaburira ubuzima.
Christophe Lutundula we akavuga ko atemeranya n’uyu muyobozi avuga ko ibyo bemereje mu biganiro bya Nairobi ndetse na Luanda bitandukanye n’ibyo bavuga ko baje gukora muri iki gihugu.
Ibi kandi yabitangarije I Kinshasa nyuma y’inama yahuje Guverinoma ya Congo n’intumwa z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC.
Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kumenyesha Abanye congo ko igihugu cyabo kikiri mu muryango wa EAC n’ubwo benshi mu banye congo basabaga ko yavanwa mo.
Umuhoza Yves