Ku bufatanye n’Abaganga b’inzobere bo mu bwongereza, Leta z’unze ubumwe za Amerika n’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali ( CHUK) mu kuvura no kubaga indwara z’ibibyimba bifata ku bwonko no mu ndiba z’ubwonko, izo nzobere zimaze icyumweru ziri kubaga abafite izo ndwara.
Igikorwa cyo kubaga abo barwayi 10 bari bamaze igihe kirekire bafite indwara zikomeye zifata igice cy’u Bwonko cyakorewe mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK.
Iryo tsinda ry’inzobere z’abaganga 12 zo mu bwongereza, zazanywe n’Umunyarwanda utuye mu Bwongereza, Pasiteri Osée Ntavuka, abinyujije mu Muryango Rwanda Legacy of Hope.
Umuganga ubaga indwara zo mu mutwe, imyakura n’izifata uruti rw’umugongo, Dr. Sévérien Muneza, yavuze ko muri ibi bitaro bafite abantu bagera kuri 400 bategereje kubagwa.
Yagize ati “Ubundi iyi serivisi yatangiye mu 2005 muri ibi bitaro, uko iminsi igenda yiyongera, abarwayi batureba bagenda baba benshi. Uyu ni umwanya ukomeye kuri twe kuko n’ubwo ari bake babazwe ariko ni igihe kinini kiba kigabanutse ku bategereje.”
Mukangenzi Josephine wo mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu, wabazwe ikibyimba kinini yari afite ku bwonko yagize ati “Nari mfite ikibazo cy’uburwayi bw’umutwe mpora ndwaye cyane ariko nje kwipimisha bambwira ko mfite ikibyimba ku bwonko.”
Yakomeje ati “Bambwiye ko bashobora kukibaga ariko bampa amahirwe yo kutagikuramo cyose kuko babonaga bidashoboka, gikabije. Ariko hamwe n’Imana ishobora byose, yabakoresheje cyose kivamo. Nari maze hafi umwaka nicaye.”
Mukabera Venantie wo mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge yavuze ko yari amaze igihe atarabona ubuvuzi kubera abarwayi benshi.
Yagize ati “Muganga wanjye yari yarambwiye ati mfite abarwayi benshi […] igihe cyageze ndaza hano barankorera. Nahoraga ndibwa mu mutwe, nareba nkareba ibikezikezi, none bambaze, ubu ndumva ntangiye koroherwa.”
Dr Sam Muquit uri mu baganga bamaze iminsi bavura Abanyarwanda yavuze ko bafite intego yo gukomeza gukorana na Rwanda Legacy of Hope mu gutoza abaganga bo mu Rwanda, babongerera ubumenyi mu bijyanye no kubaga.
Izo nzobere ziri kumwe na Pasitero Osee Ntavuka
Pasiteri Osée Ntavuka, washinze Legacy International Church Rwanda, amaze imyaka irenga 10 azana abaganga b’inzobere bakavura indwara zitandukanye mu Rwanda.
Yongeyeho ko “Iyi ari inshuro ya 64 tumaze kuzana abaganga hano mu Rwanda, buri mwaka tuza kabiri ariko hano CHUK ho tuhaza kenshi, ariko uko tuje hano dusanga bafite umubare munini w’abarwayi bategereje kubagwa.”
Umuryango Rwanda Legacy of Hope watanze ibikoresho bya miliyoni 35 Frw, muri uyu mwaka ,byifashishwa mu kubaga ibibyimba byo ku bwonko, birimo ibiri gukoreshwa n’ibyo CHUK izasigarana.
Uwineza Adeline