Abaturage b’i Bukinanyana bafite ubwoba ko bashobora guterwa n’umutwe w’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda bitwaje intwaro bikekwa ko ari inyeshyamba za CNRD/FLN
Ejo kuwa gatandatu nimugoroba,abaturage bo ku musozi wa Mbaye muri Komine Bukinanyana,mu Ntara ya Cibitoki bahunze insisiro zabo.
Bavuga ko bafite ubwona bwo guterwa umwanya uwo ari wo wose n’abantu bitwaje intwaro bavuga Ikinyarwanda bari mu kibira .
Bavugaga ko bafite ubwoba bw’imitwe y’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda,bakomeje gusiragira muri ako gace,abaturage bakaba bakeka ko isaha iyo ari yo yose hashobora kumvikana ukurasana hagati y’izi Nyeshyamba n’ingabo z’uBurundi zimaze iminsi zambariye urugamba.
Ayo makuru yemejwe kandi na Musitanteri wa komine Bukinanyana,mu kiganiro yagiranye na Sos Media Burundi ikinyamakuru gikorera mu Burundi,Musitanteri yavuze ko: yamaze gutangira gukoresha inama y’umutekano n’abaturage,agamije kubahumuriza kugirango bagaruke mu byabo.
Inkuru ya SOS Média Burundi ,ivuga ko intandaro ya byose ari amakuru yavugaga ko hari abantu bitwaje intwaro bari mu Kibira bavuga Ikinyarwanda bashaka gutera u Rwanda,kandi ko mu gihe u Rwanda rwakwitabara abo baturage babigiramo ingaruka mbi.
Isoko y’amakuru yacu iri Cibitoki mu kiganiro yagiranye n’umusjrikare w’uBurundi utarashatse ko amazina ye atangazwa,yavuze ko mu mukwabu ingabo z’uBurundi zimazemo iminsi zafashe abagabo bane mu isoko rya Ndora ku wa gatatu,bakaba barajyanwe I Bujumbura guhatwa ibibazo bikekwa ko ari inyeshyamba za CNRD/FLN.
Kuva uwo munsi kuwa gatatu , imodoka za gisilikare zirimo abasirikare, abaporisi n’Imbonerakure zahise zisesekara mu nsisiro za Mbabye.
Ingabo z’uBurundi zahasesekaranye ibitwaro zikomeye bahise binjira mu ishyamba rya Kibira guhiga abo barwanyi bikekwako hari amakuru abarwanyi bafatiwe mu isoko rya Ndora bari bamaze gutanga,nkuko umwe mu baturage batuye ako gace yabitangarije Rwandatribune.
Uwo muturage kandi utuye Mbabye yakomeje avuga ko iri joro ryo kuwa gatandatu rishyira kucyumweru baraye batagoretse ko hashobora kuvuka imirwano hagati y’ingabo z’uBurundi nabo barwanyi bavuga Ikinyarwanda.
None ku cyumweru mu gitondo , abasirikare, abaporisi n’Imbonerakure bagarutse bava mu Kibira, amakuru ava mu basilikare avuga ko nta mirwano yabaye usibye abasirikare babiri b’uBurundi baguye mu mutego wa Mine,abaturage biboneye ingabo z’uBurundi amasoku maso bavugaga ko zasohotse zifite umunaniro mwinshi.
Ubuyobozi bwa Gisivili n’ubwa gisilikare bukomeje gusaba abaturage bo muri ako gace gukaza umutekano no gutangira amakuru ku gihe,akandi ko Leta irajwe ishinga no gusubiza ibintu mu buryo,umutekano usesuye ukaboneka muri Bukinanyana.
Inyeshyamba za CNRD/FLN zavutse mu mwaka wa 2016,ziyomoye kuri FDLR,izi nyeshyamba zikaba zarabarizwaga muri FDLR Diviziyoy’amajyepfo yari ikuriwe na Gen.Hamada Habimana,mu mpera z’umwaka wa 2019,ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zasenye ibirindiro by’uyu mutwe byari i Karehe.
Icyo gihe uwari Perezida wa CNRD/FLN Gen.Irategeka yarishwe abarwanyi 1200 bafatwa mpiri harimo na Komite ya Eta majoro,uyu mutwe ukaba waraje guhungira mu Burundi,ugizwe n’abantu benshi basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. (https://thereader.com)
Kambale Shamukiga