Minisiteri y’Umutekano mu gihugu ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe abinjira n’abasohoka , yahaye ikigo gitwara abagenzi cya Mapassa Car Transit uburenganzira bwo gutwara abagenzi bambuka mu Burundi baciye ku mupaka wa Ruhwa.
Nk’uko ibwaruwa yashyizweho umukono na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu mu Burundi, Lt Gen Gervais Ndirakobuca, ribigaragaza, Guverinoma y’u Burundi ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe abinjira n’abasohoka gihaye uburenganzira bwo kwijira no gusohoka ku butaka bw’u Burundi no gutwara abagenzi bajya mu bihugu byombi cyane abava Bukavu bajya mu Burundi n’abava mu Burundi bajya i Bukavu”
Iyi baruwa ya Minisitiri Ndirakobuca yaje isubiza iyanditswe n’umuyobozi w’ikigo gitwara abagenzi cya Mapassa car Transit, Cikuru Rusamba Damien yo kuwa 16 Kanama 2022 yasabaga gukora ingendo zihuza ibihugu by’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bifashishije umupaka wa Ruhwa uhuza ibihugu byombi.
Umupaka wa Ruhwa uhuza u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo uri muri Komini Rugombo y’Intara ya Cibitoke mu majyarugururu y’Uburengerazuba bw’u Burundi.
Cyakora n’ubwo u Burundi bwafunguye umupaka wa Ruhwa ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abatuye Cibitoke basaba ko hafungurwa n’umupaka ku ruhande rw’u Rwanda kugirango bongere bahahirane banasurana n’abavandimwe babo b’Abanyarwanda.