Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru muri Komini Rugombo mu Ntara ya Cibitoke, hongeye kugaragara imirambo itatu y’abagabo n’umwe w’umugore bishwe ku muhanda wa gatatu mu mudugudu wa Mparambo 2 muri metero byibuze 500 uvuye ku Ruzi rwa Rusizi., aho abayobozi bavuga ko hataramenyekana imyorondoro y’abapfuye.
Ahagana saa tatu z’igitondo nibwo abashumba babonye iyi mirambo uko ari ine mu murima w’imyumbati. Abashumba bavuga ko bahise babimenyesha abasirikare bagize bati “ Ku ikubitiro twabonye imirambo ibiri y’abagabo bari bambaye imyambaro ya siporo. Bari baziritse. Hanyuma twabonye ku ruhande indi mirambo harimo uw’umugore. Umurambo w’umugore wari ukikijwe n’amaraso menshi,”
Aya makuru yemejwe n’umwe mu ngabo z’igihugu uvuga ko byamenyeshejwe n’ubuyobozi bw’ibanze ngo bajye gufatanya iperereza. Abayobozi b’umudugudu bavuganye na SOS Medias Burundi dukesha iyi nkuru bavuze ko aba bantu biciwe ahandi imirambo ikajugunywa aho hantu.
Umuyobozi wa Komini Rugombo, Gilbert Manirakiza, avuga ko yamenye ayo makuru avuga ko yasabye ko iyo mirambo ishyingurwa mu rwego rwo kwirinda ko yakwanduza abaturage kuko yari yatangiye kwangirika, mbere yo kongeraho ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane abicanyi n’umwirondoro w’abishwe.
Hari hashize icyumweru habonetse indi mirambo itanu ireremba hejuru y’uruzi rwa Rusizi yabonwe n’abaturage ariko hatamenyekanye aho yaturutse.
Urubuga dukesha iyi nkuru ruvuga ko rumaze kubara byibuze imirambo 60 yabonetse hafi y’inkombe za Rusizi muri komini za Rugombo na Buganda, mu Ntara ya Cibitoke kuva umwaka watangira.
Imyinshi muri iyo mirambo yasanzwe yaciwe imitwe cyangwa yaciwe amaguru.