Mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, hatangijwe ubukerarugendo bwihariye bwiswe ‘Destination Kivu Belt’ buzajya bukorerwa ku mukandara
w’ikiyagacya Kivu kuva mu Karere
ka Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.
Ubu bukerarugendo bukazajya bukorwa mu kugenda n’amaguru, gutwara igare, kureba urusobe rw’inyoni zitandukanye usanga kuri uyu mukandara, kugenda mu bwato mu kiyaga cya Kivu no gusura ubuzima bw’abaturage babamo nk’abahinzi ba kawa, abahinzi b’amasaka, abarobyi n’uburyo inka zoga mu kiyaga.
Bwafunguwe kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nyuma y’urugendo rw’iminsi itatu rwavuye i Rubavu rugasorezwa i Karongi, rwakozwe n’abarimo Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, Rutagarama Aimable, avuga ko kuba ubu bukerarugendo butarakorwaga ari amakuru make abantu batari bafite.
Ati “Mu myaka ishize wasangaga gushora imari mu bukerarugendo no kwakira abantu byafatwaga nko kwigerezaho. Ariko byaterwaga no kutagira amakuru ahagije. Uyu mushinga ufite inshingano zo kugaraga amahoteri naho kurara hahari bikazongera umubare w’abantu basura umukandara wa Kivu”.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Alphonse Munyantwali, wakoze uru rugendo kuva mu Karere ka Rutsiro kugera mu Karere Karongi avuga ko aka gace gafite umwihariko w’ibyiza byinshi abantu basura, akizeza ubufatanye bw’intara.
Ati “Umukandara wa Kivu ukize ku bintu nyaburanga. Kugenda n’igare mu bice bya Congo Nil ugenda ubona ubudasa. Abaturage ubwabo nabo bafite umuco bihariye bereka abantu. Turishimira ibi bikorwa kuko bije kuzamura ubukerarugendo”.
Ubuyobozi bwa Destination Kivu Belt, buvuga ko uretse ubu bukerarugendo hari gahunda yo gutangiza ubukerarugendo buhereye mu gace k’ibirunga bugakomereza ku mukandara wa Kivu bugasorezwa mu ishyamba rya Nyungwe.
Hanafunguwe ku mugaragaro kandi ikigo cyitiriwe ubukerarugendo bwo ku mukandara wa Kivu, cyashyizweho ku bufatanye bw’urugaga rw’abikorera hamwe n’umushinga w’urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda ku nkunga ya GIZ kugira ngo gihuze abikorera n’inzego za Leta mu kuzamura ubu bukerarugendo bwihariye.
Iki kigo kikaba gifite inshingano zo kongera umubare w’ibyiza nyaburanga bisurwa na ba mukerarugendo, kwamamaza ibyiza biri ku mukandara w’ikiyaga cya Kivu, hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Babanje gukora urugendo rw’iminsi itatu