Mu turere dutandukanye tw’igihugu cy’u Burundi , inzego z’umutekano zimaze igihe zihagarika inama zitandukanye zaberaga mu bwihisho , abazirimo bitwaje amafoto y’uwahoze ayobora ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD.
Minisitiri Hussein RADJABU umaze igihe ari mu buhungiro nyuma yo gutoroka Gereza Nkuru muri 2015, aho yafunzwe yari umuyobozi wa CNDD/FDD.
Abashinzwe umutekano hamwe n’abapolisi bashinja aba bantu gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu no gukorana n’abarwanya Leta.
Ni ibintu bimaze kugaragara mu ntara ebyiri arizo Muyinga na Rumonge.
Nyuma yo kubona ibi, abatari bake batangiye kwibaza niba uyu mugabo yaba agiye kugaruka mu gihugu cye, icyakora uyu mwanzuro we waba ukiri gukomwa mu nkokora n’abayobozi b’igihugu, ku mpamvu y’uko uyu mugabo baba bikanga ko yaba agifite ijambo mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD.
Kuva kuwa 9 Ukwakira 2022, abantu barenga 70 basanzwe mu nama mu bwihisho, barahagarikwa muri Komime ya Muyinga mu gace ka Kirwati, mu rugo rwa Ndiefi, usanzwe akora akazi ko kwigisha kuri Lycee Communal ya Cumba muri Komine ya Muyinga.
Muri abo abarenga 50 nibo bagiye gufungirwa muri gereza ya Komisariya y’Intara ya Muyinga, bakaba bafatanywe amafoto ya Minisitiri Hussein RADJABU wahoze ayoboye ishyaka CNDD-FDD, akaba kandi avuka muri Komine Muyinga.
Uwineza Adeline