Urwibutso rwo mu Gatumba rushyinguyemo imibiri 166 y’abanyamulenge bishwe mu ijoro rya tariki ya 13 Kanama 2004, rukaba ruherereye muri Komini Mutimbuzi, mu ntara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’u Burundi, akaba ari hafi n’umupaka wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.
Nkuko byatangajwe n’abatangabuhamya baturiye urwibutso ibikorwa byo gushinyagurira uru rwibutso byakozwe n’imbonerakure bakoresheje ibara ry’ubururu.
Ibi bikaba byarabaye tariki ya 10 Ukuboza naho umukuru wa Zone ya Gatumba we ku mugaragaro yivugiye ko uru rwibutso rubangamiye amateka ya CNDD FDD.
Usibye gusiga irangi, inkingi zifashe uru rwibutso bazikuyeho ndetse bajugunya n’indabo zari zashyizweho tariki ya 14 Kanama ubwo habaga umuhango wo kwibuka ubu bwicanyi ku nshuro ya 16.
Iki gikorwa cyo gushinyagurira urwibutso cyateguwe mu nama yabaye tariki ya 8 Ukuboza aho abo muri CNDD FDD bakomoka mu Gatumba batangaje ko batagishaka urwibutso rw’abanyamulenge ku musozi wabo, bityo bemeza ibikorwa byo gushinyagurira uru rwibutso. Ku rwego rw’igihugu CNDD FDD yemeje ko uru rwibutso rusenywa.
Abaturage baremezako umukuru wa zone yabujije abantu kugera kuri uru rwibutso, aho yemeje ko uzafatwa yarusuye azafungwa. Ibi kandi birareba n’abafite imiryango ishyinguwe muri uru rwibutso. Imbonerakure zashyizwe ku rwibutso kugirango aya mabwiriza ashyirwe mu bikorwa kandi zihembwa na Leta.
Abajijwe n’itangazamakuru kuri iki cyemezo, Hassan Ntahetwa yemeje ko aribyo ko icyemezo cyavuye hejuru ariko nawe yongeraho ko uru rwibutso rw’Abanyamulenge rupfobya amateka y’’u Burundi nta bisobanuro atanze.
CNDD FDD mbere yuko yinjira muri Leta yakoze ubwicanyi butandukanye aho abantu bashyinguwe hamwe bagakorerwa urwibutso bityo bikaba ari ibimenyetso idashaka kureba mumaso yayo mu gihe iri ku butegetsi.
Tariki ya 21 Ukwakira, ubwo imiryango y’abanyeshuri b’abatutsi bishwe ku ishuri rya Kibimba tariki ya 21 Ukwakira 1993 bajyaga kwibuka abana babo, batunguwe nuko ubuyobozi bw’intara ya Gitega bwahagaritse icyo gikorwa.
Urwibutso rwa Bugendana
Tariki ya 23 Nyakanga 1996, CNDD FDD yishe abatutsi basaga 320 bagizwe n’abagore n’abana mu nkambi Abatutsi bari bahungiyemo bahunga CNDD FDD.
Amakuru rwandatribune.com ikesha imboni yayo iri i Bujumbura ni uko CNDD FDD ishaka gusibanganya amateka bityo inzibutso zigaragaza ubwicanyi yakoze zikaba zigomba gusenywa harimo n’urugaragaza ubwicanyi bwakorewe abaseminari 40 i Buta.
Ubwanditsi
mbega amateka ashaririye no mu biyaga bigari?