Umutwe w CNRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, ukomeje gutakamba usaba abayoboke bawo n’abandi bari basanzwe bawutera inkunga guca inkoni izamba bakongera gutanga imisanzu.
Ni ibyatangajwe na Gen Hakizimana Antoine Jeva Umugaba Mukuru mushya w’Ingabo za FLN , mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru gisasazwe kivugira uyu mutwe kuwa 4 Mutarama 2022.
Gen Jeva, yavuze ko Operasiyo za gisirikare n’Ibikorwa bya Politiki mui CNRD/FLN , byari bimaze igihe byaradindiye kubera ibibazo uruhuri uyu mutwe wari umaze igihe iri gucamo bishingi ku bugambanyi bwa Lt Gen Hamada wahoze ari Umugaba mukuru w’Ingabo za FLN, ashinja kugorakorana n’Ubutegetsi bw’u Rwanda.
Yakomeje avuga ko nyuma y’Ibyo bibazo uruhuri, Ubuyobozi bushya bwa CNRD/FLN buri kugerageza kongera gusbiza ibintu mu buryo, kugirango ubashe kongera kugaba ibitero k’ubutaka bw’u Rwanda .
Yongeyeho ko Abayoboke ba CNRD/FLN, bagomba kwisubiraho bagakomeza gutera inkunga y’amafaranga Umutwe CNRD/FLN kugirango ubashe kugera kubyo wiyemeje.
Yagize ati:” Twari tumaze igihe turi mu bibazo bikomeye biturutse k’Ubugambanyi bwa Lt Gen Hamada, byatumye Opersiyo za gisirikare n’ibikorwa bya Politiki bya CNRD/FLN bidindira. Ubu twashyizeho ubuyobozi bushya kandi turi kugerageze gusubiza ibintu mu buryo no gutegura ibitero bikomeye kuri RDF.
Niyo mpamvu dusaba Abayoboke n’abaterankunga ba CNRD/FLN, kudushyigikira bakongera kuduha inkunga y’Amafaranga kugirango urugamba twiyemeje rwo gukuraho Ubutegetsi bwa FPR tubashe kurukomeza kandi tubijeje ko tuzagera ku insinzi.”
Gen Jeva ,atangaje ibi mu gihe mu mutwe wa CNRD/FLN hari hamaze igihe havugwamo ubukene bukabije n’inzara, byatumye bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe bafata icyemezo cyo gutoroko bigira muri Zambiya , biturutse k’ukuba abari basanzwe batera inkunga uyu mutwe bari barazihagaritse, bavuga ko amafaranga yabo ari gupfa ubusa kuko CNRD/FLN ntacyo iri kubasha kugeraho.
Mushatse mwava muri ubwo bugoryi kuko ntacyo muzageraho. Niba Rusesabagina, Sankaara na Herman bafatwa bakazanwa ubwo mwe mwizey’iki koko? Harya ngo n’urwango? Murambabaje. Nabagenzi banyu bafunganywe na Rusesabagina hari abagiye kurangiza ibihano ariko wasanga bazatera imbere kubarusha mwe muri cyo gihuru ngo ni RDC.