Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) irashima ikemezo k’inkiko z’igihugu cy’u Bubiligi cyahamije Neretse Fabien icyaha cya Jenoside.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, rivuga ko tariki ya 19 Ukuboza 2019, urukiko mpanabyaha rwo mu mujyi wa Buruseri mu gihugu cy’u Bubiligi rwaburanishaga Neretse rwamuhamije icyaha cya Jenoside n’ibyaha by’intambara.
Neretse yari akurikiranweho ibikorwa by’ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamirambo no mu Mataba mu cyahoze ari Komini Ndusu mu Ruhengeri hagati ya 6 Mata 1994 na 14 Nyakanga 1994.
Neretse yashishikarije abasirikare kwica Abatutsi, aho 13 biciwe i Nyamirambo. Neretse yashinze umutwe w’Interahamwe mu Mataba, abaha intwaro mbere yo kugaba ibitero ku batutsi, ariko anabaha ibihembo by’amafaranga.
CNLG ivuga ko iki kemezo gifite umwihariko ku mpamvu zikurikira :
Ni ubwa mbere u Bubiligi bukurikiranye bukanahana icyaha cya Jenoside hashingiwe ku itegeko rihana icyaha cya Jenoside. Mbere ya Neretse, hari Abanyarwanda baburanishijwe n’inkiko z’u Bubiligi hashingiwe ku itegeko rihana ibyaha byibasira inyoko muntu n’ibyaha by’intambara. Uru rubanza rurerekana ugutsindwa ku bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ruraha agaciro n’abayizize.
Ni ngombwa kwibanda ku bindi byaranze uru rubanza harimo amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi yavuzwe n’uwunganira Neretse, Me Jean-Flamme, aho abari mu rubanza, harimo n’abacamanza basanze arengera avuga ko habaye Jenoside ebyiri.
Neretse yanashyizeho itsinda ryagombaga gutanga ruswa kugira ngo abatangabuhamya bamushinjure, atanga imirima n’amafaranga. Ikemezo cyafatiwe Neretse ni ikimenyetso gikomeye ku zindi manza zizaburanishirizwa mu Bubiligi.
NERETSE YAHAYE ABATANGABUHAMYA RUSWA
Neretse yaburanye adafunze, bityo akaba yarashoboye kuvugana n’abatangabuhamya abaha ruswa, ariko anabatera ubwoba no kubashyiraho igitutu. Neretse yakoresheje abo mu muryango we atanga ubutaka, n’ amafaranga abiha abatangabuhamya bagombaga kumushinja. Iyo ruswa yajyanaga n’iterabwoba hakoreshejwe terefoni.
Nyamara, abatangabuhamya ni abo gushimirwa kuko batitaye ku gitutu, batanga ubuhamya bushinja Neretse, banagaragaza uruhare rwe muri Jenoside.
Ubu buryo bwo kugura abatangabuhamya ni uburyo bwakoreshejwe igihe Ngirabatware Augustin yasabaga gusubirishamo urubanza rwe. Batanu mu batanze ruswa bakurikiranwe n’Urukiko rwasimbuye Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.
CNLG iranenga ubwo buryo bwo gutanga ruswa bigamije gusibanganya uruhare rw’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu zindi manza zizakurikira, hafatwa ingamba zo gukumira icyo cyorezo cyo gutanga ruswa, ukurikiranweho Jenoside akaburana afunze by’agateganyo.
UWUNGANIRA NERETSE YAKORESHEJE IHAKANA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI NK‘INTWARO YO KUMUSHINJURA
Kuva mu ntangiriro y’urubanza rwa Neretse, umwunganira, Me Flamme yakoresheje imvugo ihakana Jenoside avuga ko habaye Jenoside ebyiri. Ni muri urwo rwego yari yatumiye muri uru rubanza abantu basanzwe bazwiho guhakana Jenoside, harimo Judi Rever, Joseph Matata, Johann Swinnen n’abandi.
Intego kwari ukwerakana ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, ko rero uwo yunganira nta ruhare abifitemo kuko icyaha akurikiranweho kitabayeho.
Iyi mvugo yatangaje benshi mu rukiko bituma umucamanza asaba uwunganira Neretse kwirinda iyo mvugo. Uyu Me Flamme azwiho kuba umuhakanyi nk’uko yabigaragaje mu rubanza rwa Tharcisse Renzaho yunganiraga.
CNLG irashimira abantu bose bagize uruhare kugira ngo ibinyoma bya Me Flamme biteshwe agaciro, bikaba byaratumye ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kumenyekana.
IBIKORWA BIHAKANA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI BYAKOZWE MBERE Y’URUBANZA BIGAMIJE KUYOBYA UBURARI NO GUKWIRAKWIZA IBINYOMA MU MAHANGA
Mbere y’uko urubanza rwa Neretse rutangira, hateguwe ibikorwa bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa, Canada no mu Bubiligi. Icyari kigamijwe kwari ugushyira igitutu ku baturage no ku rukiko kugira ngo Neretse agirwe umwere.
Igitekerezo nyamukuru kwari ukwerekana ko habaye Jenoside ebyiri, ko Neretse atariwe wenyine ugomba gukurikiranwa.
Ibyo bikorwa ni ibi bikurikira: Tariki ya 26 Ukwakira 2019, umunyamakuru Vincent Hervouet wo kuri tereviziyo y’u Bufaransa LCI yatumiye mu kiganiro Charles Onana usanzwe ahakana Jenoside, avuga ko yaje kumurika igitabo ke kirata ubutwari bw’ingabo z’Abafaransa muri Jenoside : “Rwanda The Truth about the Turquoise Operation”. Onana yavuze ko Jenoside itateguwe kandi ko kuba yarabaye ari Abatutsi bicwaga babiteye.
Tariki ya 31 Ukwakira 2019, umunyamakuru kuri Radio-Canada witwa Chantal Lavigne yatambukije icyo yise iperereza “Des espions chez nous “avuga ko yakoze ku munyeshuri w’umunyarwandakazi waje kwiga muri Canada yoherejwe na Leta y’u Rwanda kuneka Abanyarwanda bahaba. Muri icyo kiganiro hagaragaramo na none Judi Rever aho agaragaza urwango afitiye Leta y’u Rwanda.
Muri iyi minsi, ihuriro ry’abahakanyi rikorera mu Bubiligi ryitwa JAMBO asbrl, ryahagurikiye gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, berekana ko habaye Jenoside ebyiri. Abo ni na bo bakwirakwiza ku mbuga (You Tube) ubuhamya bw’abavuga ko barokotse iyo Jenoside itazwi, nyamara abo biyita abatangabuhamya ni bamwe bari mu bitero by’Abacengezi bishe abaturage mu myaka yakuriye Jenoside yakorewe Abatutsi. Iryo huriro ryirirwa ribeshya ku maradiyo (Ikondera Libre) ko iyo Jenoside iri mu mitwe yabo ifite ishingiro mu rwego rw’amategeko mpuzamahanga.
Mu minsi ishize, umunyamakuru Judi Rever yateguye inama muri za Kaminuza enye z’abafarama mu Bubiligi; “Catholic University of Louvain, the University of Antwerp and the VUB in Brussels as well as the VUBArteveldehogeschool Gent”.
Icyo gihe abashakashatsi, abanyamakuru, amanyamateka 60 banditse ibaruwa ifunguye yamagana izo nama.
Ikiyamakuru Imvahonshya dukesha iyi nkuru cyanditse ko muri uwo murongo, tariki ya 2 Ukuboza 2019, umukuru w’ihuriro Pharos, Pierre Morel wabaye umujyanama wa perezida François Mitterrand yakoresheje inama kuri raporo “Mapping” aho abahakana baturutse mu mpande zose bahuye bagamije gukwirakwiza ihakana rya Jenoside.
Ibi byose nyamara ntibyabujije ko ubutabera butangwa, uruhare rwa Neretse muri jenoside rukajya ahagaragara.
URUBANZA RWEREKANA UBUSHAKE BWA BOSE MU KURWANYA UMUCO WO KUDAHANA
Ikemezo cyo guhamya Neretse icyaha cya Jenoside ni intambwe ikomeye mu guca umuco wo kudahana. Uru rubanza rwerekanye ko n’ubwo hari abifitemo umuco w’urwango, hari abantu bahagaze ku kuri
berekana ko icyaha cya Jenoside kigomba guhanwa, ababigizemo uruhare bakabiryozwa.
Turashimira urukiko, abatangabuhamya, abanyamategeko bafashije abaregera indishyi, kubera umurimo bakoze watumye ubutabera butangwa.
Ibi ni byo bizatuma abakoze Jenoside, aho bihishe hose bagomba gushakishwa bagahanirwa ibyo bakoze.
Imyifatire ya Me Flamme ni iyo kwamaganwa mu nkiko, kuko itesha agaciro Jenoside yabaye ikaba yaragize ingaruka zikomeye ku bayikorewe. Iyo myifatire igomba kwamaganwa hose na bose no mu buryo bwose.
HABUMUGISHA Faraji