Umutwe wa CNRD/FLN, umaze iminsi wigamba gutegura gahunda n’imigambi igamije gukuraho Ubutegetsi bw’u Rwanda ugashyiraho ubwawo .
Ni ibikubiye mu binaganiro uyu mutwe urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, umaze iminsi ushyira hanze mu nkubiri wise”Marathon Politiki ya CNRD/FLN” ,aho ugaragaza ibyo uzakora mu gihe uzaba wageze ku butegetesi mu Rwanda.
Muri ibi biganiro bisanzwe binyura kuri radiyo ivugira CNRD/FLN, Dr Innocent Biruka Umunyamabanga wungirije w’uyu mutwe, yumvikana ashimangira ko biteguye gukuraho Ubutegetsi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi.
Dr Innocent Biruka, avuga ko CNRD/FLN yiteguye gukuraho Ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame, hakajyaho Guverinoma izashyirwaho n’uyu mutwe ndetse ko impunzi z’Abanyarwanda zose yaba iziri muri DRC n’ahandi ku Isi , zigomba kubashyigikira no kubatera inkunga kugirango bazabashe kugera kuri uwo mu gambi .
Ati:”Turamenyesha impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose ku Isi, gushyigikira no gutera inkunga CNRD/FLN kuko twiteguye kandi dufite gahunda nziza inoze yo gukuraho Ubutegetsi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR/Inkotanyi. Ni twe dufite ubwo bushobozi kandi twiteguye kubigeraho nta kabuza.”
Mu itangazo CNRD/FLN yashize hanze tariki ya 10 Gicurasi 2023 ryashyizweho umukono n’Ubuyobozi bushinzwe itumanaho muri uyu mutwe buzwi nka”CERCOM”, risaba Perezida Paul Kagame kwegura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu CNRD/FLN akaba ariyo iyobora, ngo kuko FPR-Inkotanyi nta bushobozi ifite bwo kuyobora u Rwanda
Ati:” Intwarane za CNRD/FLN turasaba Perezida Kagame kwegura, kuko Umuryango wa FPR Inkotanyi nta bushobozi ufite bwo kuyobora u Rwanda.”
Haribazwa niba CNRD/FLN izabasha kugera ku migambi yayo!
Abakurikiranira hafi ibibera mu mutwe wa CNRD/FLN ,bakomeje kwibaza inzira uyu mutwe uzakoresha kugirango ubashe kugera ku Butegetsi mu Rwanda nk’uko umaze igihe ubyigamba.
Guhera mu mpera z’Umwaka wa 2019, CNRD/FLN yagerageje kenshi kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda igamije kwigarurira ibice byegereye Ishyamba rya Nyungwe, ariko birangira Abarwanyi bawo bakubitiwe ahareba inzega na RDF.
Ni ibitero CNRD/FLN yagabaga inyuze ku butaka bw’u Burundi , yungukiye mu mubano utari wifashe neza hagati y’u Rwanda n’iki gihugu gituranyi.
Muri icyo gihe, CNRD/FLN yari igifite Abarwanyi benshi n’Abaterankunga batabarika ,hakiyongera ho abantu nka Paul Rusesabagina, Twagiramungu Faustin n’abandi nka Nsabimana Callixte Sankara, bahitaga bihutira gutangaza ko ibyo bitero, byagabwe n’Umutwe bayobora wa FLN ndetse ko bigomba gukomeza kugeza Leta y’u Rwanda yemeye ibiganiro.
Byaje kurangira CNRD/FLN ishegeshwe itaragera ku mugambi wayo!
Nyuma y’igihe gito, Abarwanyi ba NCRD/FLN bari bamaze igihe bahungabanya umutekno w’u Rwanda, benshi muribo barishwe abandi bafatwa mpiri mu burasirazuba bwa DRC ,boherezwa mu Rwanda bari kumwe n’impunzi bari bamaze imyaka myinshi barafashe bugwate mu mashyamba ya DR Congo.
Abasivile, bajyanywe mu nkambi ya Nyarushishi mu gihe Abarwanyi bajyanywe i Mutobo, gukurikirana amasomo yibanda ku burere mboneragihugu, Ubumwe n’Ubwiyunge na gahunda z’iterambere Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kugeza ku Banyarwanda.
Nyuma y’igihe gito, Nsabimana Callixte Sankara wahoraga yigamba ibyo bitero , yatawe muri yombi mu buryo bwamubereye amayobora, yisanga mu Rwanda ari gukurikiranwa n’Ubutabera, ariko aza guhabwa imbabazi na Perezida Kagame muri uyu mwaka wa 2023.
Uwamusimbuye ariwe Nsengiyumva Herman, nawe ntiyamaze kabiri kuko yaje kwisanga mu Rwanda ari gukurikiranwa n’Ubutabera, gusa nawe Imbabazi za Perezida Kagame zamugezeho kimwe n’uwo yasimbuye Nsabimana Callixte Sankara.
Hadaciye kabiri, Paul Rusesabagina wari Perezida w’Impuzashyaka ya MRCD/FLN wakunze kwigamba ibyo bitero, yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe Umutekano z’u Rwanda mu buryo atasobanukiwe neza maze yisanga mu butabera bw’u Rwanda , gusa nawe imbabazi za Perezida Kagame zaje kumugeraho kimwe n’abo yari abereye Umuyobozi , barimo Nsabimana Callixte Sankara na Nsengiyumva Herman bahoze ari abavugizi b’Ingabo za MRCD /FLN.
Hejuru y’ibyo , Abarwanyi FLN bakomeje guhigwa bukware aho bari bihishe mu mashyamba ya DR Congo, birangira Umugaba mukuru wabo Lt Gen Wilson Irategeka n’Abarwanyi benshi yari ayoboye ,bahasize ubuzima abandi bafatwa mpiri bisanga mu Rwanda.
Ubu CNRD/FLN ihagaze ite?
Abakurikiranira hafi ibebera mu mutwe wa CNRD/FLN , bemeza ko nyuma y’urupfu rwa Lt Gen Wilson Irategeka, Abasigaye bayoboye uyu mutwe aribo Lt Gen Habimana Hamada na Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva, batangiye kurebana ayingwe no kugirana amakimbirane ashingiye ku kurwanira Ubuyobozi,Amafaranga n’ikibazo cya Kiga-Nduga.
Ni ibintu byatumye uyu mutwe ucikamo ibice bibiri ndetse Abarwanyi bawo benshi bari basigaye baratoroka, bamwe berekeza mu gihugu cya Zambiya abandi bihindura abasivile aho bibereye mu mujyi wa Bukavu n’ahandi muri kivu y’Amajyepfo, bitewe n’ubuzima bwari bukomeje kubasharirira muri CNRD/FLN.
Ubu CNRD/FLN, irabarirwa Abarwanyi batarenze 300 mu gihe mbere ubwo yagabaga ibitero mu karere ka Nyaruguru ifatanyije n’imitwe bari bahuriye mu mpuzamashyaka ya MRCD/Ubumwe ,yari ifite Abarenga 3.000.
Abagize uyu mutwe kandi, bahora mu ntambara z’Amagambo no guhigana bukware buri umwe ashaka kwivugana mugenzi we bapfa Ubuyobozi, hakibazwa uko bazabasha gutera u Rwanda bagakuraho Ubutegetsi mu gihe nabo ubwabo bananiwe kumvikana no guhyira hamwe.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com