Umutwe wa CNRD/FLN , wemeje ko ushyigikiye ndetse uri ku ruhande rwa Guverinoma ya Congo, mu makimbirane ya politiki, amaze igihe ari hagati y’u Rwanda na Rebulika iharanira Demoakarsi ya Congo by’umwihariko muri iki gihe uyu mutwe uri kwibuka kamarampaka yo mu 1961.
Ni ibikubiye mu itangazo CNRD/FLN , yashize ahagaragara kuwa 25 Nzeri 2023 ryashizweho umukono na Chantal Mutesi Mutega Perezida w’uyu mutwe igice cya Lt Gen Habimana Hamada ndetse Rwandatribune.com ifitiye kopi, ,ubwo uyu mutwe wizihizaga icyo wise” Isabukuru yo kwibuka ku nshuro ya 62 mu Rwanda habaye kamparamaka yagejeje Abaparmehutu ku butegetsi babifashijwemo n’abakoroni”
Muri iri tangazo, CNRD/FLN , ivuga ko yakunze koherereza ubutumwa Guverinoma ya Congo, buyizeza ko itazigera narimwe itatira igihango bagiranye ndetse ko bazakomeza kuba ku ruhande rw’iki gihugu, mu mukimbirane gifitanye nabo yise umwanzi wabo bombi.”
Ati:” Tuboneyeho kandi kumenyesha ubuyobozi bw´ igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n´abakongomani bose muri rusange ,ko Intwarane za CNRD-FLN zidashobora na rimwe kwibagirwa ineza batugiriye baducumbikira kuva muri Nyakanga 1994 kugeza dusubiye iwacu, ko tutazatatira igihango dufitanye twifatanya n´umwanzi uwo ariwe wese wabatera naho yaturuka hose nkuko tutahwemye kubibagaragariza mu butumwa bwinshi twohererezaga ubuyobozi bw´igihugu cyabo”.
Muri iri Tangazo kandi ,CNRD/FLN , yibuka umunsi abarwanashyaka ba Parmehutu, bahiritse ingoma ya cyami babifashijwemo n’abakoloni b’Ababirigi bigatuma igice kimwe cy’Abanyarwanda kimeneshwa kijya ishyanga mu buhugiro.
Kuri iyi ngingo kandi, CNRD/FLN, ivuga ko iyi kamparampaka yaje guteshwa agaciro guhera tariki ya 1 Ukwakira 1990, ubwo Abanyarwanda bari barameneshejwe n’Abaparimehutu bamaze imyaka irenga 30 mu buhungiro, biyemezaga gutangiza urugamba rwaje kurangira 1994.
Ibi, ngo ntabwo byaguye neza CNRD/FLN, ivuga ko yatumye benshi muri bo bahunga igihugu berekeza mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demoakarsi ya Congo n’ahandi.
Iyi ikamparamaka ikomeje kwizihizwa n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda irimo FDLR/FOCA, CNRD/FLN,Jambo ASBL n’abandi ,ni kimwe mu bikorwa byagejeje u Rwanda mu makuba yarugwiririye mu 1994, bitewe n’uko abayiteguye ndetse bakaniyshyira mu bikorwa , igihe cyose baranzwe n’ivangura rishingiye ku moko.
Ni ibikorwa ,byatumnye igice kimwe cy’Abanyarwanda kimeneshwa mu gihugu cyabo, benshi bahungira mu bihugu bituranyi nka Uganda, Uburundi, DRC ,Tanzaniya, n’ahandi bazira ubwoko bwabo.
Iyi Kamparamaka kandi , niyo yakomeje kuzamura ingengabitekerezo ya Giparimehutu yari iyobowe na Gregoire Kayibanda, Gitera Joseph n’abandi muri repbulika ya mbere , iza gukomereza muri Repbulika ya Kabiri ku butugetsi bwa MRND ya Habyarimana Juvenal ari nayo nkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Umutwe wa CNRD/FLN n’indi mitwe irwwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ikunze kwizihisa iyi kamparamaka, igizwe n’Abantu bahoze mu butegetsi bwa MDR/Parmehutu na MRND-CDR bataeguye ndetse bakanshyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ni mu gihe abandi ari abakomoka ku babyeyi bahoze muri ubu butegetsi bwa MDR-Parmehutu na MRND-CDR n’abandi bari babushigikiye, kugeza ubu bakigendera ku ivangura rishingiye ku moko aho bari mu buhungiro.
Iri vangura rushingiye ku muko n’uturere kandi , ni kimwe mu byatumye uyu mutwe wa CNRD/FLN ucikamo ibice bibiri bapfa ikibazo cya Kiga-Nduga ,aho Lt Gen Hamada ukomoka mu majyaruguru y’igihugu, yashwanye na Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva ukomoka mu majyepfo y’igihugu buri wese ajyana igice cye bitewe n’abiyemeje kumujya inyuma ajyana .
Si umwambere kandi ,kuko umutwe wa CNRD/FLN ugizwe n’abantu bahoze muri FDLR/FOCA , nyuma baza kuwiyomoraho nabwo bapfa ikibazo cya Kiga-Nduga.
kuva uyu mutwe wa CNRD/FLN washhingwa, wagerageje kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandunya, ariko ntiwabasha kurenga umutaru nyuma yo gusbizwa inyuma n’ingabo z’u Rwanda RDF , ubu ukaba usigaye ufite ibirindiro ahitwa Hewa Bola muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe abandi barwanyi bawo bakomeje kwihisha mu gihugu cy’Uburundi.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com