Nyuma y’irukurwa rya Paul Rusesabagina, abayobozi b’umutwe wa CNRD/FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda igice cya Gen Maj Hakizimana Antoine, bavuze amagambo yafashwe nko kongera ku mureshya kugirango nyongere kwifatanya nabo mu mugambi ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu itangazo uyu mutwe uheruka gushyira hanze nyuma y’iyerukurwa rya Paul Rusesabagina, rivuko ryshyizweho umukono na Dr Innocent Biruka umunyamabanga wungigirije ,rivuga ko CNRD/FLN yakiranye ibyishimo irekurwa rye Paul Rusesabagina wari ufungiye i Kigali nyuma yo gushimutwe.
CNRD/FLN ,ikomeza ivuga ko ishimira Abanyarwanda bose baba mu buhungiro, ibihugu by’inshuti n’imiryango mpuzamahanga itandukanye bagize ruhare muri ki kibazo,] kikaba kirangiye Paul Rusesabagina afunguwe, bo bemeza ko ari akarengane yakorewe bitewe no kutumva ibintu kimwe n’Ubutegetsi bw’u Rwanda.
Muri iri tangazo, CNRD/FLN yakomeje isaba Paul Rusesabagina n’abandi Banyarwanda baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kudahagarika umuhate wabo mu kurwanya ubutegetsi bw’i Kigali, ngo kuko hakiri akazi kagomba gukorwa mu rwego rwo kotsa igitutu u Rwanda rukemera ibiganiro.
CNRD/FLN ,yongeyeho ko igikeneye Paul Rusesabagina mu rugamba bahaganganyemo n’u Rwanda, kugirango urumuri rwo kwishyira ukizana rubashe kumurikira Abanyarwanda.
Ku rundi ruhande, abahoze mu mutwe wa CNRD/FLN babakaza kuwuvamo batashatseko dushira hanze amazina yabo, bavugako Paul Rusesabagina wari usanzwe atera inkunga y’amafaranga atubutse umutwe w’ingabo za FLN, kuri ubu abayobizi ba CNRD-FLN igice cya Gen Major Hakizimana Antoine Jeva bari mu bibazo by’ubukene , bifuza kongera gukorana nawe bitewe n’uko bamuziho kugira agatubutse kugirango yongere abatere inkunga y’amafaranga nk’uko yabigenzaga ataratabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano w’u Rwanda .
Ese azongera kwemera gukorana n’uyu mutwe bahoze bakorana muri MRCD-Ubumwe?
Mu gihe umutwe wa CNRD/FLN wongeye kureshya Paul Rusesabagina bahoze bakorana mu mpuzamashyaka ya MRCD-ubumwe aho bari bafite ishami rya gisirikare rya “FLN” bagamije guhungabanya umutenao w’u Rwanda, haribazwa niba Paul Rusesabagina azongera kwishyora muri ibyo bikorwa nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame.
Amakuru yo kwizerwa dukesha umudiporomate ukora muri Amabasade ya Quatar mu Rwanda, avuga ko Paul Rusesabagina yamaze kwihanangirizwa n’igihugu cya Quatar na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kutongera kwifatanya no gushinga imitwe igamije guhungabanya umtekano w’u Rwanda kuko ariyo byatumye u Rwanda rushira imbaraga zo kumuta muri yombi.
Iyi, ngo ni imwe mu mpamvu zatumye adahita yurira rutemikirere ngo ihite imwerekeza muri USA ahari umuryango we, ahubwo akabanza guca mu rugo rw’Amabasaderi wa Quatar mu Rwanda ubu akaba yerekeje mu gihugu cya Quatar aho azava ajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Icyari kigamijwe, kwari ukubanza kugira iyo inama Paul Rusesaba akabona gusanga umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse aya makuru akemeza ko na Paul Ruseaabagina ,yamaze kwemera ko atazongera kwishora muri ibyo bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Iyi nkuru irimo amakosa menshi mwajya mubanza mugasuzuma mbere yo gushyira hanze inkuru. Ndavuga mumyandikire. Nkaho muvuga Quatar ari Qatar n’andi makosa atandukanye