Umutwe wa CNRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, wongeye kwiha amenyo y’Abasetsi ubwo watangazaga ko wifuza gusimbura Umuryango wa FPR Inkotanyi ku butegetsi mu Rwanda.
Mu itangazo CNRD/FLN yashize hanze ejo kuwa 10 Gicurasi 2023 ryashyizweho umukono n’Ubyobozi bushinzwe itumanaho muri uyu mutwe buzwi nka”CERCOM”, risaba Perezida Paul Kagame kwegura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
CNRD/FLN , ikomeza ivuga ko zimwe mu mpamvu yashingiyeho isaba Perezida Kagame kwegura, ari uko Umuryango wa FPR Inkotanyi nta bushobozi ufite bwo kuyobora u Rwanda
Ati:” Intwarane za CNRD/FLN turasaba Perezida Kagame kwegura, kuko Umuryango wa FPR Inkotanyi nta bushobozi ufite bwo kuyobora u Rwanda.”
CNRD/FLN, ikomeza ivuga ko ariyo igomba kwegukana uwo mwanya , ngo kuko ifite ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda, k’urugeza ku bumwe n’ubuwiyunge, iterambere n’amahoro arambye kandi abereye bose.
K’urundi ruhande ariko, haribazwa uko Umutwe wa CNRD/FLN wabasha kuyobora u Rwanda , mu gihe abawugize bakomaka kuri FDLR yashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatursi 1994.
Ni umutwe wakunze kugaragaza ko wabaswe n’ingenegbitekjerezo y’amacakubiri ashingiye ku muko by’umwihariko urwango rukomeye abawugize bafitiye Abatutsi.
Hari kandi umwiryane n’amakimbirane akomeje gufata indi ntera hagati y’Abayobozi bagize Umutwe wa CNRD/FLN bapfa ikibazo cy’Amoko, uturere bakomokamo ,Ubuyobozi n’amafaranga, byatumye ucikamo ibice bibiri kimwe kiyobowe na Lt Gen Habimana Hamada ,ikindi kikaba kiyobowe na Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva.
CNRD/FLN kandi, ishyirwa mu gatebo kamwe n’imitwe y’iterabwoba kubera ibitero iheruka kugaba ku butaka bw’u Rwanda mu turere twegeranye n’Ishyamba rya Nyungwe , bikibasira abaturage b’inzirakarengane n’imitungo yabo.
Kugeza Ubu, uyu mutwe ufite ibirindiro ahitwa “Hewa Bola “muri Kivu y’Amajyepfo, aho upangira hagunda n’imigambi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com