Col.Guado yaba ahabwa amahirwe yo kumusimbura k’Ubuyobozi bwa CNRD/FLN
Isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka Komini Mabayi,Perefegitura ya Cibitoki ivuga ko Gen.Maj Antoine Jeva yaba akomeje kumera nabi kubera indwara yo kubyimba ibirenge,ku buryo agenda ahetswe.
Intandaro y’ubwo burwayi yaba yararogeshejwe n’umuryango wa Col.Ndakuboma Jabo Jean wari ushinzwe ibikorwa bya gisilikare,muri uwo mutwe nyuma akaza kwicwa akubiswe ifuni aho bamushinjaga kugambana.
Umwe mu bakada ba FLN yabwiye isoko ya Rwandatribune ko abavuzi gakondo bo mu Burundi bemeje ko uyu mugabo Gen.Hakizimana Antoine Jeva indwara arwaye ikomoka ku birozi yohererejwe kandi ko adashobora kuyikira,aha rero bamwe mu banyauryango b’ikubitiro ba FLN bakaba barahaye ububashya Col.Rusanganywa Guado kuyobora inyeshyamba za FLN.
Ishyirwaho rya Col.Guado ryahise rikurura umwuka mubi hagati ye na Gen.Bgd Theophile ,kuko ariwe wibonaga kuba yasimbura Gen.Jeva ku buyobozi kuko ariwe Jenerali.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ahazaza h’izi nyeshyamba hatari heza kubera ko winjiriwe n’abahezanguni biyita abakonserivateri ba FLN benshi muri abo barwanashyaka b’ikubitiro bamunzwe n’ingengabitekerezo y’irondakarere kuko ntawe ushobora kuzamurwa mu ntera atavuga mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.
Mwizerwa Ally