Intandaro y’umwuka mubi n’amafaranga y’imisanzu no kuba Gen.Jeva akomeje kuroha abarwanyi mu Kibira bagapfira ubusa
Mu ijoro rya tariki 19 Kamena 2018 nibwo hagabwe igitero n’inyeshyamba za FLN cyahitanye abantu babiri kigakomeretsa 6 cyagabwe.
Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko abagabye icyo gitero baturutse I Burundi bakinjirira mu ishyamba rya Nyungwe ari naho ngo banyuze nyuma y’ icyo gitero.
Hadaciye kabiri Callixte Sankara uvuga ko ari umuvugizi w’ inyeshyamba NLF z’ ishyaka Mouvement Rwandaise Pour le Changement Democratique [ MRCD ] mu kiganiro yagiranye na Ijwi ry’ Amerika yavuze ko inyeshyamba zabo arizo zagabye igitero I Nyabimata.
Yagize ati “Ibitero bya Nyaruguru by’ abasirikare bacu bafite intwaro bagiye ku murenge wa Nyabimata ni twebwe twabikoze abantu baraje barahurura, umuyobozi w’ umurenge ari kumwe n’ abantu bafite intwaro baraturasa natwe turabasubiza”
Mu mpera z’umwaka wa 2019,ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC,zagabye igitero gikomeye ku birindiro by’uyu mutwe zifata abarwanyi bagera mu 1200,abandi baricwa.
Mu buhamya bwatanzwe n’abarwanyi bafashwe mpiri bashinje Gen.Hamada kubatererana ubwo baterwaga kuko basabye ubufasha bw’ingabo zari iKirembwe ku birindiro bikuru bya Gen.Hamada ntiyabatabara,intandaro nuko ubwo iki gitero cyabaga hari agatotsi hagati ye na Gen.Jeva aho muri bo hari agapingane,dore ko Gen.Hamada yashinjaga Jeva kwicisha abasilikare bagera ku 130,yari yajyanye muri nyungwe kurwana uko bagiye ari 130,harokotse abantu 8,abandi biciwemo.
Ako kangononwa kongeye kuzuka aho Gen.Jeva n’ubundi yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Gen.Kijangara umukuru w’Aba Mai mai biyise Mai mai Kijangara,ikindi cyateje umwiryane n’amafaranga arenga ibihumbi 80 yoherejwe n’uwitwa Hakizimana Felicien,ayo mafaranga akaba yaraturutse k’Umubyeyi Francine,bivugwa koGen.Hakizimana Jeva yayakoresheje wenyine Gen.Hamada atabizi.
Bamwe mu barwanyi bavuganye na Rwandatribune bari mu ngando ya Mutobo,bavuze ko kudahuza kwa Gen.Hamada na Jeva,aribyo ntandaro yo guhindagurirwa iKarehe,kuko hari amakuru menshi babonaga ko bagiye guterwa,ariko Gen.Jeva akishingora ko ntawabatsimbura,uko kwishingora ninako kwatumye uwari Umuyobozi mukuru Lt.Gen.Wilson Irategeka yicwa,bakavuga ko yaviriranye amasaha 8 nta butabazi mugihe basabaga Hamada ubufasha akabihorera.
Inyeshyamba za FLN/CNRD ziyomoye kuri FDLR mu mwaka wa 2016,aho Habimana Hamada wari ufite ipeti rya Koloneri muri FDLR akaba yarayoboraga Diviziyo y’ingabo za FDLR muri Kivu y’Amajyepfo yaje kwigumura kuri FDLR iyobowe na Gen.Byiringiro Victor akaba yarabashinjaga kutihutisha impinduka zo gucyura impunzi,Gen.Hamada ashinjwa n’abahoze muri FLN bari iKarehe kubaterarena,bigatuma abarwanyi bagera mu 1300 bacyurwa na FARDC mu Rwanda,abandi bakicwa.
Shamukiga Kambale