Mu nama yahuje abayobozi bakomeye bo muri CNRD UBWIYUNGE, hifashijwe ikoranabuhanga, Ishyaka CNRD UBWIYUNGE ryasimbuje Nyakwigendera Gen Wilson Irategeka, Dr Innocent Biruka wari usanzwe ari umunyamabanga mukuru w’iri shyaka rirwanya Leta y’u Rwanda, Dr.Biruka Innocent ubu akaba ariwe Perezida wa CNRD UBWIYUNGE.
Iyi nama kandi yambuye inshingano Gen Habimana Hamada ku mwanya w’Ubuyobozi bw’inyeshyamba za FLN, Umugaba mukuru yagizwe Gen Bgd Hakizimana Jeva, yungirizwa na Col.Guado, isooko y’amakuru ya Rwandatribune.com itumenyeshako igice kimwe cya gisilikare aricyo cyitwa FLN cyayikoreye mu gihugu cy’u Burundi mu gace gatuwemo n’abategetsi kitwa Rohero, urwego rw’iperereza rwa SNR rukaba arirwo rwateye inkunga iki gikorwa.
Uru rwego kandi rukaba ruri mu rugamba rwo guhuza umutwe wa FIAR uherutse gushingirwa mu Burundi n’inyeshyamba za CNRD/FLN.
Iyi nama kandi yemeje ko Dr.Innocent Biruka ahita atangira kuyobora impuzamashyaka MRCD UBUMWE, kuko Gen.Wilson Irategeka yapfuye atararangiza manda. Mu mategeko agenga MRCD UBUMWE, buri shyaka rinyamuryango riyobora iri huriro umwaka umwe Perezida w’ishyaka ry’iri nyamuryango ni nawe uba Perezida w’Ihuriro, biteganyijwe ko manda itaha Ishyaka RDI Rwanda nziza ya Twagiramungu Faustin Rukokoma ariyo izahita ifata uwo mwanya.
Gen.Wilson amazina ye y’ukuri yitwa Ndagijimana Laurent, avuka mu cyahoze ari Komini Nyakabanda ahitwa Ngaru, ubu ni mu karere ka Muhanga, Intara y’amajyepfo mu mwaka wa 1994 ubwo Ingabo za RPA zafataga iguhugu, EX FAR bagahungira mu cyahoze ari Zayire Wilson Irategeka yari afite ipeti rya Su Liyetena, mu yindi mirimo yakoze yabaye Umunyamabanga nshingwabikorwa wa FDLR mu mpera z’umwaka wa 2019 utarahiriye abarwanya Leta y’u Rwanda. Gen.Wilson Irategeka yishwe na HIBOU SPECIAL FORCE, yicirwa ahitwa I Kalehe muri Kivu y’amajyepfo, ubu umugore we n’abana bahungishirijwe muri Tanzaniya.
Mwizerwa Ally