Gen.Hakizimana Jeva mu gihe cy’amezi 6 ahigwa buhongo na FARDC yongeye kuboneka ku ma Radio yivuga imyato aho yikomye ikinyamakuru Rwandatribune.com ko gihora kimumenera amabanga.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Ubwiyunge ikorera kuri murandasi ya CNRD UBWIYUNGE, Gen Hakizimana Antoine Jeva yongeye kujya ahagaragara,yivuga imyato byerekana ko amaze gushyira impumu aho aryamye mu icumbi yahawe n’ubutegetsi bw’urwego rw’ubutasi SNR bwa Leta y’u Burundi.
Gen.Antoine Jeva yatangarije icyo kinyamakuru ko yiteguye gutera u Rwanda kandi ko ingabo ze zihagaze bwuma mu bice byose by’isi.Umunyamakuru amubajije ku mubare mwinshi w’abambutse utaha mu Rwanda ubwo wacyurwaga na FARDC,Jeva yasubije arya iminwa ko abasilikare 100 aribo bacyuwe yiyibagiza ko Gen.Sikabwe wa FARDC abo yacyuye barenga ibihumbi 3000 kandi batashye bose babireba.
Gusa Gen.Jeva ibyo avuga usanga biterwa n’ihungabana kuko yaba Umuvugizi wa FLN Capt Nsengimana Herman yaramutaye ariruka ndetse n’umugore we bashakanye ntiyabashije kumurinda dore ko nawe ari mu bacyuwe akaba ari mu ngando mu kigo cya Mutobo.
Si ibyo gusa kandi kuko FARDC yatoraguye telephone ngendanwa n’izikoresha satellite ze ubwo yirukaga,abakurikiranye iby’imirwano yabereye Karehe bavuga ko nta sasu na rimwe yabashije kurasa uyu mu Jenerali.
Bamwe mu barwanyi be kandi ntibishimira kuba Jeva yahakanye inkuru Rwandatribune.com yatangaje ivuga ko yatawe muri yombi.Aba bavuga ko iyo nkuruatari ikinyoma kuko yafashwe n’abarwanyi ba Mai Mai Raila Mutomboki abasha kwigura atanze 6000 by’amadorali,naho Capt Herman we ashikirizwa FARDC.
Nta gisibya Gen.Jeva ari i Burundi mu gace ka Rohero
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune.com ihamya ko uyu mugabo yazanywe i Bujumbura nyuma y’imishyikirano yabaye hagati y’urwego rwa gisilikare rw’u Burundi na SNR kuko ingabo z’u Burundi zitari zishaka ko FLN ikoresha ishyamba rya Kibira ndetse hakaba harabanje gukozanyaho hagati ya FLN n’ingabo z’u Burundi,ariko hazaba kuba imishyikirano.Aha nibwo Gen.Jeva yazanywe I Bujumbura n’urwego rwa SNR.
Abasesenguzi bazi iby’imikorere y’iyumanaho n’ikirere(network) bashingiye ku majwi yumvikanye mu kiganiro na radio Ubwiyunge ku murongo watelefoni bahakana ko telephone ye yahamagariwe muri Kongo nk’uko yabivugaga.
Ngo amajwi ye nta makaraza yari arimo ikindi iyo wunvirije neza wunva imodoka zitambuka hafi ye,bivuze ko Gen.Jeva ari ahantu mu mujyi.kuba Komanda wa Operasiyo na bwo ariwe usigaye avugira ishyaka birerekana ko Gen.Hamada Habimana atakiri Umuyobozi w’ingabo za FLN uko mu bisanzwe Gen.Jeva umwanya arimo siwe wagombye kuvugira ishyaka.
Kuki Gen Jeva yibasiye Rwandatribune.com?
Ikinyamakuru Rwandatribune.com ni cyo cyagiye cyerekana inzira zose yanyuzemo kugirango agrere i Burundi ubwo yari hamwe n’itsinda rya aba FLN barokotse umuriro wa FARDC batarenze 20.
Rwandatribune.com ntiyahwemye kwerekana aho bakambitse ndetse n’ibibazo barimo,yaba urupfu rwa Gen.Irategeka Wilson,urupfu rwa Col.Festus n’abandi ba Ofisiye bakuru bagiye bafatwa bakazanwa mu Rwanda.ikindi ni uko Rwandatribune ariyo yonyine yatangaje ku ikubitiro amafoto ye n’amazina ye y’ukuri ,ibintu byamushyize ahabona.
MWIZERWA Ally