Umuyobozi w’ishyaka CNRD Ubwiyunge,Madam Francine Umubyeyi yatangaje ko kutagishaka gukorana bya hafi n’amashyaka nka PDR Imanzi ya Paul Rusesabagina, RDI Rwanda nziza ya Twagiramungu na RRM yari ahuriye muri MRCD babitewe no kutagira ibanga ry’akazi kwa Twagiramungu Faustin na Paul Rusesabagina.
ku itariki ya 11 Kamena 2020 impuzamashyaka MRCD Ubumwe yatangaje ko yitandukanyije n’ishyaka CNRD Ubwiyunge ku mpamvu z’uko risigaye rikora bimwe mu bikorwa byaryo mu banga ndetse rikanga kwitabira zimwe mu nama zatumiwe na MRCD nta mpamvu ifatika.
Umubyeyi Francine uyobora CNRD yatangaje ko ibyo MRCD yavuze ku myitwarire yaryo aribyo kandi ko ntayandi mahitamo bari bafite usibye gukorera mu ibanga.Yavuze ko amakuru n’ibikorwa bireba igisirikare cyayo FLN,ari na cyo cyatumye ayo mashyaka yandi yiyunga kuri CNRD kuko yo ntacyo agira,batari bagishoboye kuyagira ibanga.
Yagize ati: “CNRD Ubwiyunge nitwe tuyoboye ndetse dufite igisirikare abandi bakaba bose ari abasivire, tugitangira twabahaga amakuru yose arebana n’ibikorwa by’ingabo za FLN ariko dusanga byaba byiza kutongera kuyabaha kubera ko byinshi twababwiraga byararaga bigeze mw’itangazamakuru ,maze dufata umwanzuro wo kutongera kubaha amakuru kubera umutekano w’ingabo zacu n’ibikorwa byacu. Ibyo ntabwo byabashimishije ariko natwe ntayandi mahitamo twari dufite.”
Umubyeyi Francine yakomeje avuga ko usibye amazina ya bo ubwabo,amashyaka bayoboye ntabarengeje abayoboke 40. Ati”: Nonese impuzamashyaka ni umubare w’amazina menshi y’amashyaka cyangwa ni umubare w’abarwanashyaka benshi?”
Yavuze ko indi mpamvu batari bagikeneye gukorera mu mpuzamashyaka ya MRCD Ubumwe ari uburiganya n’ubusambo bwa Paul Rusesabagina.
Yavuze ko ubwo abarwanyi ba FLN baterwaga n’ingabo za FARDC mu karere ka Kalehe benshi bahasize ubuzima ku buryo hari hakenewe amafaranga agera ku 45.000$ kugirango Gen. Wilson Irategeka n’abarwanyi bake yari asigaranye bashobore guhunga.
Ibi ngo ntibyabakundiye kuko bongeye guterwa batunguwe bitewe no gutinda bategereje amafaranga Paul Rusesabagina yari yarabemereye bo bemeza ko yagombye kuba ahagije kuyasagutse kuyo bari bahawe muri Zambiya arenga 150 .000$.Umubyeyi Francine avuga ko ayo yose yanyerejwe na Rusesabagina.
Umubyeyi Francine wasimbuye Gen Wilson Irategeka yanavuze ko indi mpamvu yatumye bakora ibikorwa byabo bonyine ari uko kuva MRCD yashingwa,ishyaka RDI ya Twagiramungu itarakirwa muri MRCD Bari basanzwe bafitanye ibibazo na Paul Rusesabagina ngo kuko burigihe yashakaga gucamo CNRD Ubwiyunge ibice agamije kwiyegereza bamwe mu basirikare abashukisha amafaranga kugirango nawe agire abasirikare bamuhesha ingufu.
HATEGEKIMANA Claude